skol
fortebet

Indege yavuye mu kirere igitaraganya nyuma y’iminota mike ihagurutse

Yanditswe: Friday 10, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Indege itwara abagenzi ya Boeing 737 byabaye ngombwa ko igwa igitaraganya nyuma y’iminota mike ihagurutse ku kibuga cy’indege cy’Ubuyapani mu gitondo cyo kuri uyu wa 10 Gicurasi, mu gihe hari impungenge z’umutekano - ibi bikaba bibaye ku nshuro ya kane mu minsi itatu gusa.

Sponsored Ad

Urugendo 166,rwa 737 Jet ya United Airlines yari itwaye abagenzi 50, yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Fukuoka giherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’Ubuyapani yerekeza i Guam - gusa yagarutse nyuma y’iminota mike ubwo umupilote yatangazaga ko hari ikibazo

Indege yahagaze ahitwa Fukuoka ahagana mu ma saa 11h45 za mugitondo ku isaha yaho,nyuma yo kugaragara ko amababa adakora neza. Nta muntu ibi byahitanye.

Ku munsi w’ejo, abantu 190 bose bavanywe mu ndege ya Boeing 737-800 ya Corendon Airlines ikorera muri Turukiya nyuma y’aho amapine yayo aturitse ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Gazipasa hafi y’umujyi wa Alanya uri ku nkombe za Mediterane.

Amashusho yavuye aho iyi ndege yahagaze mu gitondo,yagaragaje imodoka nyinshi z’ubutabazi zihagera -ipine ryayo ry’imbere n’ibindi bikoresho byangiritse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa