skol
fortebet

Igitero cy’i Goma cyatumye Tshisekedi ava i Burayi igitaraganya atarangije uruzinduko

Yanditswe: Saturday 04, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuye i Burayi adasoje uruzinduko yari amaze iminsi ahagirira nyuma y’igitero cyahitanye impunzi zahungiye mu nkambi ya Mugunga iherereye i Goma.

Sponsored Ad

Abantu icyenda ni bo bahitanwe n’icyo gitero, ababarirwa muri 33 bagikomerekeramo.

Leta ya RDC na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bashinje Ingabo z’u Rwanda kuba ari zo ziri inyuma yacyo, mu gihe abaturage n’imiryango itegamiye kuri Leta nka MONUSCO bavuga ko igisasu cyahitanye bariya bantu cyaba cyararashwe na FARDC.

Umutwe wa M23 na wo ni ko uvuga.

Mu mpera z’ukwezi gushize ni bwo Tshisekedi yagiye i Burayi, asura ibihugu birimo u Budage, u Bufaransa n’u Bubiligi yari arimo.

Ibiro bye mu butumwa byaraye byanditse ku rubuga rwa X byavuze ko agiye kugaruka mu gihugu igitaraganya, kubera kiriya gitero cy’i Goma.

Tshisekedi ugiye gusubira uri RDC adasoje uruzinduko rwe, yari amaze iminsi azenguruka mu bihugu byinshi by’I Burayi, asabira u Rwanda ibihano, nubwo ibihugu bisa n’ibyanze kumutega amatwi.

Uyu mugabo ku wa Gatanu nyuma yo kumenya amakuru ya kiriya gitero, yabwiye abanye-Congo baba i Bruxelles ko Congo izatsinda intambara ihanganyemo na M23 "ku kiguzi icyo ari cyo cyose".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa