skol
fortebet

"Niba M23 ari abanyekongo bahinduka bate ikibazo cy’u Rwanda?"-Perezida Ruto

Yanditswe: Tuesday 21, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida William Ruto wa Kenya yashimangiye ko u Rwanda nta hantu na hamwe ruhuriye n’umutwe wa M23,bijyanye no kuba RDC ubwayo yaremeye ko abagize uriya mutwe ari abaturage bayo.

Sponsored Ad

Mu kiganiro aheruka kugirana na Jeune Afrique,Perezida wa Kenya, William Ruto yatangaje ko Leta ya Congo yemera ko abagize M23 ari abanye-Congo,bityo ikwiye gukemura ibibazo ifite aho kubyegeka ku Rwanda.

Ati: “Nk’abakuru b’ibihugu turi mu nama, twabajije RDC tuti “abantu bari muri M23 baba ari Abanyarwanda cyangwa ni abanye-Congo?’ RDC yadusubije ko ari abanye-Congo. Ikibazo cyari kirangiye. Aba bantu niba ari abanye-Congo, bahinduka bate ikibazo cy’u Rwanda?”

Ibi Perezida Ruto yabihuje na Perezida Kagame wavuze ko, imbere y’abandi bayobozi batandukanye bari mu nama n’abahuza, yabajije ikibazo Tshisekedi, agira ati: “Naramubajije ngo mbese aba bantu bari muri M23 ni Abanyekongo cyangwa si bo? Icyo gihe yarambwiye ati, cyane rwose! Abo ni Abanyekongo.”

Perezida Kagame yakomeje agira ati: “Naramubajije nti none icyo kiba ikibazo cyacu gute? Ni gute kiba ikibazo cy’u Rwanda? Narongeye ndamubaza ngira nti “Itsinda ryatangije iyi ntambara, waba uzi aho ryaturutse? Mu by’ukuri mbere y’uko asubiza, Perezida w’Igihugu cy’aho bavuye ni we wabyivugiye.”

Perezida Kagame yasobanuye uburyo Guverinoma ya RDC ishinja u Rwanda kuba ishyigikiye umutwe wa M23 ishingiye ku myumvire y’uko Abanyekongo bo mu Bwoko bw’Abatutsi bakwiye gusunikwa bakajya mu Rwanda, byitwa ko ari ho iwabo.

Yavuze ko u Rwanda rucumbiye Abanyekongo bakabakaba 100,000 ndetse no muri Uganda hakaba harahungiye abandi barenga 400,000 bose bakaba biganjemo abahunze itsembabwoko ribakorerwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa