Biden yakuriye inzira ku murima Ukraine ku indege ya F16 ikomeje gusaba
Yanditswe: Tuesday 31, Jan 2023
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yanze kohereza indege z’intambara za F-16 muri Ukraine, nubwo abayobozi ba Ukraine bakomeje gusaba inkunga y’indege z’intambara .
Kuri uyu wa Mbere ushize, abajijwe n’umunyamakuru niba Amerika izatanga indege, Perezida Biden yasubije ati "oya". Ibi yabitangaje nyuma y’umunsi umwe umuyobozi w’u Budage na we yanze kohereza indege z’intambara nk’uko tubikesha Reuters.
Ukraine yavuze ko ikeneye indege kugira ngo igenzure ikirere cyayo mu ntambara ikomeje kurwana n’u Burusiya.
Indege z’intambara za F-16, zifatwa nka zimwe mu ndege z’intambara zizewe ku Isi kandi zikoreshwa n’ibindi bihugu, nk’u Bubiligi na Pakisitani.
Byaba ari inyongera zikomeye ku ndege z’intambara zo mu gihe cy’Abasoviyeti Ukraine ikoresha muri iki gihe, zakozwe mbere y’uko igihugu gitangaza ubwigenge mu myaka irenga 30 ishize.
Icyakora, Perezida Biden yamaganye inshuro nyinshi icyifuzo cya Ukraine gisaba izo ndege, ahubwo yibanda ku gutanga inkunga za gisirikare z’ubundi bwoko.
Mu cyumweru gishize, Amerika yatangaje ko izaha Kyiv ibifaru 31 bya Abrams nyuma y’uko nubwo yari yabanje kwanga. U Bwongereza n’u Budage nabyo byiyemeje gutanga ibifaru bikora.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *