skol
fortebet

Bugesera:Umunyamakuru yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa mugenzi we

Yanditswe: Thursday 24, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamakuru wo mu Karere ka Bugesera mu murenge wa Ntarama usanzwe akorera kimwe mu binyamakuru byandika kuri murandasi mu Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa mugenzi we.

Sponsored Ad

Uyu munyamakuru w’imyaka 40 y’amavuko, asanzwe atuye mu Karere ka Bugesera, ari na ho yafatiwe nyuma yo gukubita umugabo mugenzi we w’imyaka 45 akamukomeretsa icyaha bivugwa ko yasubiriye kuko yari yarigeze no kugikora muri 2021.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yifashishije inkoni akubita mugenzi we ikamukomeretsa mu mutwe.

Ikinyamakuru Taarifa, cyemeje aya makuru ko uyu munyamakuru ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ubu akaba acumbikiwe kuri station ya RIB ya Ntarama mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera.

Urwego w’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rucumbikiye uyu mugabo usanzwe ari Umunyamakuru kugira ngo rukore dosiye izashyikirizwe Ubushinjacyaha.

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) rwanenze imyitwarire y’uyu munyamakuru kuko ubusanzwe umuntu ukora uyu mwuga aba akwiye kuzirikana ko ari indorerwamo ya rubanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC, Mugisha Emmanuel yagize ati “Umunyamakuru aba agomba kumenya ko ari ikitegererezo cya benshi, akibuka ko abaturage bamufata nk’umuntu akomeye bityo akirinda icyashyira icyasha kuri we ndetse no ku mwuga akora.”

Ibitekerezo

  • Nijye yakubise gusa uwampuza nuwo rmc nkamubaza ukuntu umuntu nkuriya aba umunyamakuru akora ibintu nka biriya inshuro zirenz eshanu nimukenera andi makuru mumbwire nyabahe namafoto 0780520712

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa