skol
fortebet

Dore ibishobora kwereka umusore ko umukobwa bakundana yavamo umugore mwiza

Yanditswe: Friday 16, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Gushyingirwa no kugira umuryango ni ikintu cy’ingenzi mu buzima. Umusore ugiye guhitamo umugore areba niba umukobwa bakundana afite ibimenyetso bigaragara ko azavamo umugore mwiza.

Sponsored Ad

1. Umukobwa utikubira

Igihe mu rukundo ubona ko umukobwa mukundana ashishikajwe n’inyungu ze gusa cyangwa se ibimwerekeyeho, aba ari ikimenyetso ko atazavamo umugore muzima.

2. Umukobwa wigomwa

Umukobwa wigomwa kugira ngo urukundo rwanyu rugire aho rugera, azakora na byinshi mu kwitangira urugo rwanyu.

3. Udahora yinuba

Umukobwa uzavamo umugore muzima ubereye urugo amenya gucunga ururimi rwe, ntabwo ahora yinubira ibitagenda akaba cyangwa se ibyo abonye byose akaba afite icyo abivugaho .

4. Umukobwa ucisha make

Umukobwa ucisha make ntiyishimire gusumbya ububasha uwo bakunda, iyo agezeyo arubaka ariko iyo bigaragara ko ashaka kuba ariwe ufata buri cyemezo cyose, iyo bageze mu rugo umuriro uraka.

5. Umukobwa udahuzagurika

Ntabwo umukobwa yavamo umugore mwiza igihe ahuzagurika . Kuba umuntu akuze mu mutwe nabyo bigira uruhare mu gutuma ahazaza h’urugo rwe hatabamo rwaserera kuko aba afite ubushobozi bwo guhangana n’uburemere bw’ibibazo urugo rushobora kugira

6. Azi kwifata mu magambo

Umugore mwiza ni uzi kwifata mu magambo avuga kuko iyo ari umugore uvuga ibyo abonye byose bimuteranya n’abagore bagenzi bigatuma urugo rwanyu aho kunguka inshuti rugwiza abanzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa