skol
fortebet

DRC: Papa Francis yasabye ikintu gikomeye urubyiruko

Yanditswe: Friday 03, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Papa Francis yahamagariye urubyiruko rwo muri Republika ya Demokrasi ya Congo gushira ku ruhande ubudasa bushingiye ku moko rukubaka ahazaza harwo.

Sponsored Ad

Ibiro ntaramakuru Reuters byatangaje ko Papa ubwo yari ari kumwe n’urubyiruko rugera kuri 65.000 ku kibuga cy’umupira i Kinshasa ati “mwirinde ibishuko byo gutunga undi urutoke cyangwa gukumira umuntu kubera ko mudasa.

“Mujye kure y’urwango rushingiye ku ntara, ubwoko, cyangwa icyaricyo cyose cyatuma wumva utekanye ari uko uri mu bo musa gusa.

“Muri igice kigize amateka yagutse, amateka abahamagarira kugira icyo mukora mu kuzana ukunywana, gufata iyambere muharanira ubuvandimwe, abahizi b’indoto zihambaye zizabageza ku si yunze ubumwe.”

Papa kandi yavuze ko “batari bakwiye kuganzwa n’amagambo aresha ariko kandi arimwo isomo ryosha nabi”.

Ibi yabivuze ku munsi wanyuma w’urugendo yari yagiriye muri iki gihugu cyo muri Afrika y’ iburasirazuba.

Kuwa gatatu yashikirije ijambo abantu bari bitabiriye misa i Kinshasa, atanga ubutumwa bukomeye bw’amahoro kuri abo bose bafite uruhare mu ntambara muri icyo gihugu.

Ijambo ryo kuri uno wa kane risa n’iryerekana “ibyafasha mu hazaza”.

Ejo kuwa gatanu Papa byitezwe ko azahita yerekeza muri Sudani y’epfo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa