skol
fortebet

Filime 10 wareba muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Yanditswe: Monday 10, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Muri ibi bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ni ngombwa ko Abaturarwanda n’abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi barushaho kwiga mateka akabafasha kurushaho kwigira ku mateka y’ibyahise no kwirinda ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Sponsored Ad

Muri ibi bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ni ngombwa ko Abaturarwanda n’abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi barushaho kwiga mateka akabafasha kurushaho kwigira ku hahise no kwirinda ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

1.100 Days

Iyi filime yiswe ‘Iminsi 100’ igaruka ku baturanyi bakundanye bakiri bato, umwe ari Umuhutu undi ari Umututsi.

Iyi filime yasohotse mu 2001 yayobowe ndetse ikorwa na Nick Hughes afatanyije na Eric Kabera.

Iyi filime yakiniwe ahahoze ari ku Kibuye ubu ni mu bice bya Akarere ka Karongi na Rutsiro igaragaramo abakinnyi nka Cleophas Kabasita, Mazimpaka Kennedy, Davis Kagenza n’abandi.

2.Shake Hands with the Devil

Iyi filime yakiniwe muri Canada, isohoka mu 2007, ishingiye ku nkuru iri mu gitabo “Shake Hands with The Devil” cyanditswe na Roméo Dallaire wari ushinzwe ingabo za Loni mu Rwanda (MINUAR) mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri iki gitabo Dallaire yandika ko yagerageje kuvugana na Bagosora ngo ubwicanyi buhagarare nyuma yaje gusanga ibyo yakoze ari “Ugusuhuzanya na sekibi” ari na wo mutwe yahaye igitabo cye “Shake Hands with Devil”.

Hakubiyemo ubuhamya bw’itegurwa rya Jenoside mbere y’uko iba mu 1994 ndetse n’imiburo itaragize icyo igeraho yagiye yohereza ku biro bya Loni i New York.

3.The 600

‘The 600’ yashyizwe mu zerekanwa kuri Amazon Prime muri Amerika y’Amajyaruguru, ni filime mbarankuru ivuga ku basirikare 600 bari ku nyubako ya CND ubwo indege ya Habyarimana yaraswaga.

Mbere y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itangira, kuwa 6 Mata 1994, hari abasirikare 600 bo muri Batayo ya Gatatu y’Ingabo za RPA boherejwe mu nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko yahoze yitwa CND, mu rwego rwo kubahiriza amasezerano ya Arusha.

Iyi filime mbarankuru ivuga ku rugendo rwabo mu rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyi filime yasohotse ku itariki ya 3 Nyakanga 2019, yayobowe na Laurant Basset igaragaramo Lathifa Bantegeye, Muniru Habiyakare , Ntakirutimana Brahim na Sergeant Theogene uri mu batangiye igitero cya mbere ku ngabo zarindaga Habyarimana.

Iyi filime igaragaza ubutabazi bwabaye ahantu hatandukanye, nko mu ijoro ryo ku wa 16 rishyira 17 Kamena 1994 muri St Paul ahabohowe abasaga ibihumbi bibiri bakanyuzwa ku Kinamba, Gisozi, bagakomereza i Batsinda bakagezwa i Kabuye ahari haramaze gufatwa na FPR Inkotanyi.

4.Notre Damme Du Nil

Iyi ni filime ishingiye ku gitabo cy’umwanditsi Scholastique Mukasonga, yakozwe n’umufaransa ukomoka muri Afghanistan witwa Atiq Rahimi.

‘Notre Damme Du Nil’ yasohotse mu 2019, ivuga ku ishuri ryayoborwaga n’abihaye Imana mu myaka yo mu 1970.

Muri iki kigo higagamo abana b’abakobwa gusa biganjemo abakomokaga mu miryango y’abategetsi n’abacuruzi bakomeye.

Umwe mu bana w’umuyobozi ukomeye wo mu bwoko bw’Abahutu, abiba urwango mu bandi abangisha abo mu bwoko bw’Abatutsi bikagera n’aho bahohoterwa ndetse bamwe bakanicwa.

Igaragaramo Amanda Mugabekazi, Malaika Uwamahoro, Albina Sydney Kirenga na Clariella Bizimana, Belinda Rubango Simbi , n’abandi.

5.Sometimes in April

Iyi ni filime yasohotse mu 2005, igaragaramo abakinnyi ba filime nka Idris Elba, umunyarwandakazi Carole Karemera, Debra Winger , Oris Erhuero, Pamela Nomvete, n’abandi.

Iyi filime imara iminota 140, yayobowe na Raoul Peck ivuga ku mugabo wo mu bwoko bw’Abahutu washakanye n’umugore wo mu bwoko bw’Abatutsi, mu gihe cya Jenoside na mbere yayo arwana no kumurokora we n’abana be.

6.Urambikire Ibanga

Urambikire Ibanga’ ni filime yakozwe na Aimable Kubana mu 2019 ishingiye ku nkuru mpamo y’umukobwa wari inshuti na Aimable Kubana, biganye kuva mu mashuri abanza kugera mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ari naho Jenoside yasanze bageze.

Uyu mukobwa witwaga Umwali Claire yatemaguwe n’Interahamwe zinamufata ku ngufu, nyuma ajya muri Saint Paul yarangiritse ku buryo n’abari bamuzi batabashaga kumumenya.

Baje guhura baribwirana amutekerereza ibyamubayeho byose ariko amusaba kutabibwira umusore witwaga Claude bakundanaga ari naho havuye izina rya filime ‘Urambikire Ibanga.’

Uyu musore yaje kwicwa mu gitero cyahitanye abandi bagera kuri 60 bari bihishe muri Saint Paul, naho Umwali Claire yitaba Imana nyuma ya Jenoside yishwe na virusi itera Sida yatewe n’Interahamwe.

7.Munyurangabo

Iyi ni filime ivuga kuri Munyurangabo w’Umututsi wari ufite inshuti ye y’Umuhutu, Sangwa, ariko ubucuti bwabo bwaje kugeragezwa ubwo ababyeyi babo bababwiraga ko Abahutu n’Abatutsi batagomba kubana.

Iyi filime yasohotse mu 2007 yanditswe ku mpapuro icyenda gusa ndetse igakinwa mu minsi 11 yayobowe na Lee Isaac Chung yandikwa na Samuel Gray Anderson afatanyije na Lee Isaac Chung.

Abakinnyi b’iyi filime barimo Jeff Rutagengwa ari we Munyurangabo, Eric Ndorunkundiye ari we Sangwa ndetse na Jean Marie Vianney Nkurikiyinka.

8.Shooting Dogs

Iyi ni filime ishingiye ku buhamya bw’uwari umunyamakuru wa BBC David Belton wari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

‘Shooting Dogs’ yasohotse mu 2005, yayobowe na Michael Caton-Jones, ivuga ku byabereye mu ishuri ryahoze ryitwa ETO Kicukiro ubu ni IPRC Kigali, ahari hakambitse ingabo z’Umuryango w’Abibumbye.

Abatutsi amagana bahungiye muri iki kigo bizeye ubutabazi ariko bagezeyo aba basirikare bahambira ibyabo barataha babasiga mu maboko y’abicanyi.

9.Above the Brave

Iyi ni filime yanditswe na Karinda Isaïe igaruka ku nkuru mpamo yabaye tariki 18 Werurwe 1997 mu ishuri ryisumbuye ry’i Nyange hacuze imiborogo ubwo baterwaga n’abacengezi aba bana bakanga kuvuga ubwoko bwabo ahubwo bagahamya ko ari “Abanyarwanda”.

Icyo gihe batandatu muri bo bitabye Imana abandi barakomereka bikabije.

Ubutwari bw’aba bana bwakoze ku mitima ya benshi ndetse mu 2001, nibwo Leta y’u Rwanda yabashyize mu cyiciro cy’Imena mu Ntwari z’u Rwanda.

Inkuru yabo yakozwemo filime yiswe “Above The Brave” imara isaha imwe n’iminota itatu n’amasegonda arindwi yanditswe na Kalinda Isaïe.

10.Kinyarwanda

Iyi ni filime yasohotse mu 2011 iyoborwa na Alrick Brown. Igaragaramo Bamporiki Edouard, Mazimpaka Kennedy, n’abandi.

‘Kinyarwanda’ ishingiye ku nkuru mpamo z’abahungiye mu musigiti mukuru wo Mujyi wa Kigali n’imisigiti mito yo muri Nyanza.

Iyi filime ihuriza hamwe inkuru esheshatu zitandukanye zigatanga ishusho nyayo y’ubuzima bwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa