skol
fortebet

Gicumbi!Umunyeshuri wo muri Kaminuza yasanzwe mu mugozi yapfuye

Yanditswe: Saturday 08, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu Karere ka Gicumbi umunyeshuri wigaga mu ishuri rya Kaminuza UTAB riherereye muri aka Karere yasanzwe mu mugozi yamaze gupfa.

Sponsored Ad

Inkuru y’urupfu rw’uyu munyeshuri uri mu kigero k’imyaka 25 yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 8 Mata 2023, mu Mudugudu wa Kinihira I, Akagari ka Gisuna mu Murenge wa Byumba ari naho yari acumbitse.

Ababonye umurambo we bavuze ko basanze nta kintu yibwe kuko yaba telefoni ye n’ibindi bikoresho yari afite babimusanganye.

Uyu musore yigaga mu ishami ry’uburezi muri iyi kaminuza, mu cyiciro cya kabiri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Theoneste, yatangaje ko bitaramenyekana niba yishwe cyangwa yiyahuye.

Ati “Byamenyekanye mu gitondo, amakuru yatanzwe n’umuturage wari uhanyuze ariko ntabwo tuzi niba yishwe cyangwa yiyahuye. Yari ari ku gipangu mu mugozi w’umupira yari yambaye, gusa iperereza ryatangiye gukorwa n’inzego zibishinzwe.”

Uyu munyeshuri akomoka mu Karere ka Nyamasheke.

Src:Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa