skol
fortebet

Huye:Abari bakurikiranyweho kwica umumotori bagataba umurambo we bahawe igihano gikomeye

Yanditswe: Saturday 10, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abagabo babiri bari bakurikiranyweho kwicira umumotari mu ishyamba rya ISAR-Rubona riri mu Murenge wa Rusatira mu Karere ka Huye, barangiza bagataba umurambo ukaboneka nyuma y’iminsi ibiri, babihamijwe, bakatirwa gufungwa burundu.

Sponsored Ad

Ni icyemezo cyasomwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye ku ya 07 Ukuboza 2022, rwemeje ko Nyandwi Viateur w’imyaka 42 na Hakizimana Jean Claude w’imyaka 20, bahamwa n’ibyaha bibiri birimo icyo kwica umumotari witwa Ishimwe Zabron.

Ikindi cyaha cyahamijwe aba bagabo, ni icy’ubujura bukoresheje intwaro, kuko nyuma yo kwivugana nyakwigendera, bahise batwara moto ye.

Mu iburanisha ry’aba bagabo, bemeraga ibyaha ndetse bakabisabira imbabazi, mu gihe Ubushinjacyaha bwagaragaje ko babikoranye ubugome bw’indengakamere ndetse ko byagize ingaruka ku muryango.

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, rwemeje ko aba bagabo bahamwa n’ibi byaha byombi, ndetse rwubahiriza icyifuzo cy’Ubushinjacyaha, rubakatira gufungwa burundu kuri buri umwe.

Imiterere y’ibyaha

Iki cyaha cyo kwica umumotari, cyabaye mu ijoro ryo ku ya 04 Ugushyingo 2022, ubwo aba bagabo bahamagara nyakwigendera saa mbiri z’ijoro, bamusaba kuza kubatwaza umuzigo.

Nyakwigendera yahise yatsa moto ajya kureba aba bari bamwereye ikiraka cyo kubatwarira umuzigo, ageze mu ishyamba mu Mudugudu wa Rubona mu Kagari ka Kiruhura mu Murenge wa Rusatira, umwe muri aba bagabo babiri, yamukubise umuhini mu mutwe ahita yikubita hasi, undi ahita amukubita umuhoro mu mutwe, arapfa.

Nyakwigendera amaze gushiramo umwuka, aba bari bamaze kumwivugana bahise bataba umurambo we muri iryo shyamba rya ISAR-Rubona bamwiciyemo, uza kuboneka ku wa 06 Ugushyingo 2022.

Ubwo bafatwaga, umwe muri aba abagabo, yemeye icyaha ndetse anasobanurira inzego z’Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha ko bishe uriya mumotari kugira ngo batware moto ye bajye kuyikoresha.

Src:Radiotv10

Ibitekerezo

  • #PRESIDENTSPROMOTION_IDASANZWE

    #DORE_ICYAYI_CY_ABAGABO_GITUMA_UGIRA_IJAMBO_IWAWE_WAKWIVUGA_IKIVUGO_CY_ABAGABO_UKUMVIKANA. +250789502321
    #Kirwanya #stress #kikarinda no #kurangiza #vuba!

    #TONGKAT NI #UMWIMERERE #NTANGARUKA #IGIRA KANDI #YONGERA #UBUSHAKE BWO #GUKORA #IMIBONANOMPUZABITSINA #KUBAGABO #IKANONGERA #UMUSEMBURO WA #TESTOSTERON
    +250789502321
    Iyi product igizwe n’ibintu bine (4in1) by’ingenzi biyiha ingufu n’ubushobozi bwo gufasha umubiri muburyo butandukanye ariko by’umwihariko ikaba Ari umwimerere kuko idakora nka drogue cg ikiyobyabwenge(Muri Asia bayise #Tongkat_coffee kubera ubushobozi bayiziho bwo guha umugabo imbaraga za kigabo zikenewe.Igizwe 100% n’ifu y’umuzi w’ikimera cya #Tongkat_Ali n’impumuro ya #coffee itarimo caffeine ndetse ikabamo isukari y’umwimerere itariyo munganda( ni umushongi w’igisheke)ndetse kandi ibamo n’amata aba yarakamuwemo amavuta kuburyo idashobora kongerera umubyibuho ndetse niyo waba urwaye Diabetes urayinywa ntigutere ikibazo cyo kuzamura isukari kuko ntasukari yo munganda iba yarongewemo.

    #Akamaro_ka_Tongkat_muri_rusange:

    - Ituma amaraso atembera neza mumitsi ikanatuma ubwonko bukora neza
    - irinda stress n’umunaniro w’ubwonko
    - yongera umusemburo w’abagabo wa Testosterone
    - irwanya umuriro wa Malaria
    - yongera imbaraga za kigabo(stamina & libido)
    - irinda kurwara diabetes ikanarinda igifu kurwara ibisebe(kumuntu wamaze kugira ibisebe kugifu iramufasha cyane)
    - ituma impyiko zikora neza ikanazongerera imbaraga
    - Irwanya cancer ya Prostate nubundi bwoko bwose bwa cancer,...
    Ibindi wakenera kumenya kuri iyi nyunganiramirire andika ijambo #Tongkat_Ali muri Google search yawe urebe byinshi biyivugwaho.

    Iyi nyunganiramirire y’akamaro gakomeye gutya wayibona uhamagaye +250 789502321/Whatsapp cg ukadusanga aho dukorera Kigali.
    Tunayikoherereza aho waba uherereye hose mugihugu no hanze yacyo.Hari n’izindi products nziza cyane nyinshi zibereye umuntu Ushaka kugira ubuzima bwiza no gukumira indwara mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa