skol
fortebet

Huye:Umukobwa w’imyaka 32 wasambanyije umwana w’imyaka 17 yahawe igihano gikomeye

Yanditswe: Thursday 22, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukobwa w’imyaka 32 wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, wari ukurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 17, nyuma yo kubafatana baryamanye undi akisobanura avuga ko bakundana, yahamijwe icyaha aranakatirwa.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa usanzwe atuye mu Mudugudu wa Runga mu Kagari ka Kaburemera mu Murenge wa Ngoma, yafashwe mu kwezi kwa Nzeri 2022.

Umwana w’umuhungu w’imyaka 17 wasambanyijwe n’uyu mukobwa, bamusanze baryamanye tariki 23 Nzeri 2022 nyuma yuko ababyeyi b’uyu mwana w’umuhungu bamushatse bakamubura, bakaza kumusanga aryamanye n’uyu mukobwa.

Uyu mukobwa wahise atabwa muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu, yisobanuraga avuga ko uyu mwana w’umuhungu basanzwe bakundana urukundo rwa kobwa-hungu.

Yavugaga ko ubwo babasanganaga baryamanye, ari we wari wamutumyeho ngo aze amusure kuko yari arwaye, ubundi ahageze barararana.

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwaburanishije urubanza ruregwamo uyu mukobwa, kuri uyu wa 20 Ukuboza 2022, rwasomye icyemezo cyarwo, ruhamya uyu mukobwa icyaha cyo gusambanya umwana, rumuhanisha gufungwa imyaka 25 muri gereza.

Ni igihano cyari cyasabwe n’Ubushinjacyaha bwagendeye ku biteganywa n’ingingo ya 4 y’itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa