skol
fortebet

Ifoto yagaragaje umusore asangira n’inka ikigori ikomeje kuzamura amarangamutima ya benshi

Yanditswe: Tuesday 31, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ngabo Karegeya uzwi nka ‘Ibere rya Bigogwe’ wahanze umurimo w’ubukerarugendo bushingiye ku bworozi, yagaragaye mu ifoto ari gusangira ikigori n’inka, mu ifoto ikomeje kuvugwaho cyane, aho benshi bakomeje gushimira uyu musore uburyo akunda iri tungo rifite igisobanuro gikomeye mu muryango nyarwanda.

Sponsored Ad

Ngabo Karegeya uzwi nka ‘Ibere rya Bigogwe’ wahanze umurimo w’ubukerarugendo bushingiye ku bworozi, yagaragaye mu ifoto ari gusangira ikigori n’inka, mu ifoto ikomeje kuvugwaho cyane, aho benshi bakomeje gushimira uyu musore uburyo akunda iri tungo rifite igisobanuro gikomeye mu muryango nyarwanda.

Ni nyuma yuko uyu musore ashyize hanze amafoto n’amashusho ari mu rwuri ari kurya ikigori we n’abo bari kumwe, hari inka iri gushaka na yo kurya ku bigori bariho barya.

Harimo kandi ifoto uyu Ngabo ari gusangira ikigori n’iri tungo, umunwa ku wundi, ari na yo ikomeje kugarukwaho cyane.

Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri iyi foto n’amashusho, bagaragaje ko uyu musore akunda inka cyane. Uwitwa Uwimana Clementine yagize ati “Ngabo ukunda inka ku rwego rutabaho.”

Uwitwa Watemba wa Mbere kuri Twitter na we yatanze igitekerezo kirimo gutebya, agira ati “Muzabyarane kanyana & kamasa kandi muzahorane amata ku ruhimbi.”

Aba bagize icyo bavuga kuri aya mashusho n’amafoto, bagaragaje ko uyu musore Ngabo asanzwe akunda iyi nka mu buryo budasanzwe, aho umwe yagize ati “Sha iyo nka nkurikije ukuntu mukundana! Nibayirya uzababara pe.”

Umunyamategeko ukomeye mu Rwanda, Aloys Rutabingwa na we ari mu batanze ibitekerezo kuri aya mafoto n’amashusho, aho yagize ati “Ngabo Karegeya ukunda inka zawe kabisa. Uri urugero rwiza rwo gukunda umulimo/umwuga w’umuntu akora. Komereza aho.”

Uwitwa Gentil na we yagize ati “Iyi foto ni byose, ntewe ishema n’ibyo ukora muvandimwe.”

Ngabo Karegeya azwiho kuba yarihangiye umurimo mu bukerarugendo bushingiye ku bworozi, aho asanzwe akorera ibikorwa byo kwakira ba mukerarugendo basura inka mu rwuri rugari ruri mu Bigogwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa