skol
fortebet

Kayonza:Umuyobozi yatawe muri yombi akekwaho kwakira ruswa y’ibihumbi 400 Frw

Yanditswe: Wednesday 16, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu Karere ka Kayonza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari k’Isangano yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo gukekwaho kwakira ruswa ingana n’ibihumbi 400 Frw by’umuturage wari wafatanywe urumogi.

Sponsored Ad

Ibi byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Ugushyingo 2022 mu Mudugudu wa Kabusunzu mu Kagari k’Isangano mu Murenge wa Ndego.

Amakuru dukura ku Igihe avuga ko abanyerondo batatu bafatanye umugabo n’umugore urumogi rungana n’ibiro bitatu bahita bajyana umugabo ku Kagari kugira ngo abe ahafungiwe, umugore we ngo baje kumuca ibihumbi 400 Frw kugira ngo bamurekure aragenda arayashaka arayabazanira bahita babarekura banabasubiza urumogi rwabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndego, Bizimana Claude, yabwiye IGIHE ko uyu muyobozi w’Akagari yamaze gutabwa muri yombi aho ngo akekwaho kwaka ruswa uyu muryango ngo akaba ari amakuru bahawe n’abaturage.

Yagize ati “ Uwo muyobozi arakekwaho kwakira ruswa, hari umuntu wari ufite urumogi baramufata we n’irondo bamusaba amafaranga ayatanze baramurekura gusa ntituramenya uruhare rwa Gitifu w’Akagari aracyakorwaho iperereza.”

Gitifu Bizimana yakomeje asaba abayobozi kunyurwa n’umushahara bagenerwa ngo kuko ubirenzeho abihanirwa n’amategeko kandi akanakurwa mu kazi.

Ati “ Abakozi bose bakwiriye kunyurwa bakishimira umushara bagenerwa kandi bakirinda ruswa kuko uretse no kuba ari bibi binatuma utakaza akazi ugafungwa.”

Kuri ubu uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari n’abanyerondo batatu bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Ndego mu gihe hagikorwa iperereza harebwa uruhare rw’uyu muyobozi mu kwaka ruswa uyu muturage.

Src:Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa