skol
fortebet

Leta y’u Rwanda irashinja umuyobozi USAID kwigiza nkana ku kibazo cya Congo n’u Rwanda

Yanditswe: Tuesday 30, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanenze Umuyobozi w’Umuryango Nterankunga w’Abanyamerika (USAID), Samantha Power, wavuze ko u Rwanda arirwo ntandaro y’ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Congo.
Mu itangazo Samantha Power yashyize hanze ku wa Gatanu ushize, yavuze ko imvururu zakurikiye imirwano y’Ingabo za Congo (FARDC) n’Umutwe wa M23, zakuye mu byabo impunzi zisaga miliyoni.
Uyu mugore wahoze ari Ambasaderi wa Amerika muri Loni, yavuze ko kubera ubuzima bubi izo mpunzi (...)

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanenze Umuyobozi w’Umuryango Nterankunga w’Abanyamerika (USAID), Samantha Power, wavuze ko u Rwanda arirwo ntandaro y’ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Congo.

Mu itangazo Samantha Power yashyize hanze ku wa Gatanu ushize, yavuze ko imvururu zakurikiye imirwano y’Ingabo za Congo (FARDC) n’Umutwe wa M23, zakuye mu byabo impunzi zisaga miliyoni.

Uyu mugore wahoze ari Ambasaderi wa Amerika muri Loni, yavuze ko kubera ubuzima bubi izo mpunzi zibayemo, abagore n’abana bari gushorwa mu bikorwa bigayitse birimo gucuruzwa.

Ati “Muri iyi mibereho igoye, ibihumbi by’abagore n’abana bari gukoreshwa mu nyungu z’abanyabyaha babacuruza, ibyinshi bigakorwa n’abantu ba hafi ba Guverinoma ya RDC.”

Samantha yavuze ko kugira ngo bihagarare, ari uko “Guverinoma y’u Rwanda ihagarika ubufasha iha M23 no gukura ingabo zarwo muri RDC.”

Ibi ni ibirego Amerika imaze igihe ishinja u Rwanda nyamara rutahwemye kugaragaza ko bihabanye n’ukuri, ahubwo ko ari ibibazo bireba Guverinoma ya Congo yo ivangura bamwe mu baturage bayo cyane cyane abavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, abinyujije kuri Twitter, yagaragaje ko gushinja u Rwanda kwa Samantha Power, bigaragaza kwirengagiza impamvu nyamukuru z’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

Ati “Iri tangazo ryasimbutse impamvu nyazo z’ikibazo cy’umutekano muke n’ingaruka zacyo zirimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Samantha Power yahisemo kubigereka ku bandi. Hanyuma se iby’ubugizi bwa nabi bukorwa n’umutwe ushingiye ku ngengabitekerezo ya Jenose ariwo FDLR ufashwa n’igisirikare cya Congo (FARDC)?”

Yakomeje agira ati “Bite by’imvugo z’urwango zihemberwa n’abayobozi ba RDC ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta? Bite by’ubwicanyi buteye ubwoba bw’inka z’abatutsi b’Abanye-Congo? Bite by’impunzi z’Abanye-Congo zambuka umupaka buri munsi zishaka ubuhungiro mu Rwanda kuko iwabo badatekanye kuko Guverinoma yabo itabitayeho? USAID ifite abakozi mu Rwanda, baba barigeze bajya kuvugisha izi mpunzi ngo bumve akababaro kazo?”.

Umutwe wa M23 umaze umwaka urenga utangije imirwano, aho mu byo urwanira harimo uburenganzira bw’abatutsi b’Abanye-Congo bagirirwa nabi, bitwa abanyamahanga mu gihugu cyabo, abandi bakaba bagiye kumara imyaka 30 mu buhungiro Leta ya Congo yaranze kubafasha gutaha no kubarindira umutekano, ahubwo igakorana n’ababagirira nabi barimo FDLR.

Samantha Power ni umwe mu bayobozi ba Amerika bamaze igihe bagaragaza kwibasira u Rwanda guhera kera ubwo yari Ambasaderi wa Amerika muri Loni. Mu 2021 nibwo yagizwe Umuyobozi Mukuru wa USAID.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa