skol
fortebet

Nyarugenge:Umugabo arakekwaho kwica umugore we amuciye umutwe

Yanditswe: Tuesday 07, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kimisagara umugabo arakekwaho kwica umugore we amuciye umutwe yarangiza agahita atoroka.

Sponsored Ad

Uyu mugabo witwa Sebanani Eric arakekwaho kwica umugore we Murekeyiteto Suzane amuciye umutwe mu ijoro ryo kuri uyu wa 6 rishyira kuwa 7 Werurwe 2023 gusa kugeza ubu ntiharamenyekana icyo bapfuye cyangwa se niba hari amakimbiranye bari basanzwe bafitanye.

Amakuru ava mu bazi uyu muryango avuga ko aba bombi bakoranaga mu Mujyi wa Kigali mu nyubako ya City Tower aho bafitemo salon itunganya inzara ndetse n’iduka ricuruza ibikoresho byifashishwa mu ma Salon atunganya inzara.

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amafoto y’uyu mubyeyi benshi bagaragaza ko bababajwe no kuba yahitanywe n’uwo yakunze ndetse banamwifuriza iruhuko ridashira.

Kugeza ubu ntiharamenyekana amakuru y’aho uyu mugabo aherereye, icyakora aracyashakishwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa