skol
fortebet

Prince Kid yasezeranye imbere y’amategeko na Miss Iradukunda Elsa

Yanditswe: Thursday 02, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ishimwe Dieudonne wamenyekanye nka Prince Kid yasezeranye imbere y’amategeko na Iradukunda Elsa wabanye nyampinga w’u Rwanda 2017.

Sponsored Ad

Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo kuri uyu wa 2 Werurwe 2023.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo, Desire Nsabimana Matabishi yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko aya makuru ari impamo.

Ati "Nibyo rwose basezeranye, uyu munsi Ishimwe Dieudonne na Iradukunda Elsa bemewe nk’umuryango mushya wemewe n’amategeko."

Amakuru ahari avuga ko Prince Kid na Miss Elsa Iradukunda bari basabye ko basezerana mu ibanga, ntihafatwe amafoto n’amashusho. Abitabiriye nabo ntabwo bari bemerewe gufata amafoto cyane ko kugeza ubu nta foto nimwe iragera hanze.

Prince Kid na Iradukunda Elsa bari bamaze igihe bavugwa mu nkuru z’urukundo icyakora bakagerageza kuryumaho mu itangazamakuru.

Hari amakuru yavugaga ko umwaka ushize ubwo Prince Kid yatabwaga muri yombi yari yaramaze gufata irembo kwa Miss Iradukunda Elsa.

Amakuru ahari avuga ko ubukwe bwaba bombi buteganyijwe muri uku kwezi hatagize ikibwitambika cyane ko Ubushinjacyaha buherutse kujuririra icyemezo cyo kumugira umwere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa