skol
fortebet

Ruhango:Umukobwa wari utwite arakekwaho kubyara umwana agahita amuta mu musarani

Yanditswe: Tuesday 28, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umukobwa w’imyaka 17 wari utwite inda, arakekwaho kubyara umwana, agahita amuta mu musarani ubwo yahengeraga abandi baturage bagiye gusenga, ndetse uyu muziranenge akaza no kwitaba Imana.

Sponsored Ad

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gakongoro mu Kagari ka Buhanda mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, kuri iki Cyumweru tariki 26 Gashyantare 2023.

Ubuyobozi bw’inzego z’Ibanze muri aka gace, zivuga ko amakuru y’iki gikorwa cyakozwe n’uyu mukobwa yamenyekanye atanzwe n’umuvandimwe w’uyu mukobwa wihekuye.

Emmanuel Ntivuguruzwa uyobora uyu Murenge wa Bweramana yavuze ko abaturage ndetse n’inzego z’ubuyobozi bihutiye kugera ahabereye iki gikorwa, bakanakura mu musarani uyu mwana w’umuziranenge.

Yavuze ko bakimara kumukuramo bamujyanye ku Kigo Nderabuzima cya Karambi, agahabwa ubutabazi bw’ibanze bagahita batangira gushaka uburyo bamwohereza ku Bitaro bya Gitwe.

Yagize ati “Imbangukiragutabara yamujyanye mu Bitaro by’i Gitwe ariko ku bw’amahirwe macye yahageze isanga amaze kwitaba Imana.”

Uyu muyobozi avuga kandi ko uwo mukobwa w’imyaka 17 wabyaye umwana akamuta mu musarani, yahise ajyanwa ku Bitaro bya Gitwe kuko yari ari kuva amaraso cyane kugira ngo na we yitabweho n’abaganga.

Icyakoze ngo inzego z’ubugenzacyaha nka RIB, zizakomeza gukurikirana uyu mukobwa kugira ngo akorweho iperereza kuri iki cyaha akekwaho.

Src:Radiotv10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa