skol
fortebet

Rusizi: Imvura idasanzwe yasize imiryango irenga 100 ijya gucumbika

Yanditswe: Monday 20, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Bamwe mu baturage bo mu Mirenge ya Muganza na Bugarama mu Karere ka Rusizi, batunguwe no kubona amazi menshi abasanga mu nzu zabo avuye mu migezi ya Cyagara na Katabuvuga yuzuye nyuma y’imvura idasanzwe yaguye, igasiga imiryango 130 ijya gucumbika mu baturanyi.

Sponsored Ad

Imvura yatangiye kugwa mu mpera z’icyumweru gishize, yateye imigezi ya Cyagara na Katabuvuga kuzura bituma amazi ajya mu ngo z’abaturage adasize no mu mirima ihinzemo imyaka, yangiza amazu ibikoresho byo mu nzu birimo ibiryamirwa ndetse n’ibiribwa.

Mukamusoni Berthe wagizweho ingaruka n’iyi mvura, yavuze ko bagiye kubona bakabona amazi abateye mu nzu zabo batazi aho aturuka, akangiza ibyabo byose, ku buryo basigariye aho.

Yagize ati “Twagiye kubona tubona amazi yiroshye mu nzu. Nta kintu twasigaranye, ibintu byose ni ibyo natiye, nta basi nta safuriya, ibya matora byo mwabibonye, imwe yo yaranagiye.”

Bamwe mu baturage bagiye gucumbika mu baturanyi babo ndetse akazi kose kaba gutunganya ibyangijwe n’aya mazi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge waBugarama, Nsengiyumva Vincent de Paul yavuze ko hakwiye kugira igikorwa kuri iyi migezi yateye ibi biza.

Ati “Hakwiye gukorwa inyigo ifashe irimo ubuhanga bw’abenjeniyeri, hakarebwa uburyo amazi amanuka mu misozi yafatirwa ruguru hagacukurwa wenda ibyobo byo kuyafata”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr. Kibiriga Anicet yihanganishije abahuye n’iri sanganya, avuga ko ku bufatanye n’umuryango utabara imbarare wa croix rouge bagiye kubaha ubufasha.

Ati “Abaturage bahuye n’ibiza turabihanganishije kandi ikindi ni uko ubuyobozi bw’Akarere bubari inyuma mu kubashakira ibyo kurya n’ibyo kuryamaho. Twarangije kuvugana na croix-rouge, hari ibyo yatwemereye ku buryo umunsi w’ejo tuzatangira gutabara iyo miryango.”

Ibi biza nta buzima bw’umuntu byahitanye, icyakora ubwo iyi nkuru yatunganywaga hari hamaze kubarurwa inzu 14 zaguye burundu ndetse n’izigera kuri 220 zangiritse ku buryo bukabije.

Ibikoresho byo murugo ibyinshi byangiritse ndetse n’ibihingwa birimo n’umuceri byose ku buso bwa hegitari 3.5, hapfa inkoko 32, ihene 6 ndetse n’ingurube imwe.

Src:Radiotv10

Ibitekerezo

  • Tubarinyuma

    Tubarinyuma

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa