skol
fortebet

Rusizi: Inkuba yishe 2 bari batashye ubukwe harokoka uruhinja

Yanditswe: Friday 17, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo tariki ya 16 Werurwe mu masaha y’igicamunsi nibwo inkuba yakubise Nyirabageni Domitille w’imyaka 51 n’umukobwa we Abayisenga Jeannine w’imyaka 21 bari bitabiriye umuhango wo gufata irenga bahita bitaba Imana.

Sponsored Ad

Nyirabageni Domitille w’imyaka 51 n’umukobwa we Abayisenga Jeannine wa 21, bo mu mudugudu wa Karambo, akagari ka Gasheke, umurenge wa Bushenge, mu karere ka Nyamasheke, bakubitiwe n’inkuba mu murenge wa Nkanka mu karere ka Rusizi bahita bapfa, uruhinja rw’amezi 4 bari bafite rurarokoka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkanka, Ntivuguruzwa Gervais, yatangarije bwiza dukesha iyi nkuru ko Nyirabageni Domitille n’umukobwa we Abayisenga Jeannine, n’umwuzukuru we wari uhetswe mu mugongo, bari bagiye mu bukwe bwo gufata irembo bwari bubere mu mudugudu wa Rweya, akagari ka Kamanyenga muri uyu murenge wa Nkanka.

Ngo bageze nko muri metero 300 gusa hafi y’urugo rwari buberemo ubukwe,bakiri mu muhanda, hakuba imvura irimo imirabyo n’inkuba byinshi, Ayinkamiye akaba yari ahetse ako kana ke ngo yabyariye iwabo, agatwikiriye umutaka kuko ngo hari hanabanje kuva izuba ryinshi, inkuba ribakubita bikubita hasi bahita bashiramo umwuka n’umutaka irawutwika, ariko uruhinja rwari ruhetswe na nyina mu mugongo ntirwagira na gito rubaba.

Ati: “Byabaye mu ma saa saba n’igice z’amanywa zo kuri uyu wa 16 Werurwe, tukibimenya twahise tuva mu nama twarimo igitaraganya, duhamagara umugabo wa Nyirabageni ari we se wa Abayisenga akaba na sekuru w’urwo ruhinja, turahahurira, hageze dusanga bapfuye, agahinja abaturage bagakuye mu mugongo wa nyina, tubanza ku kajyana ku kigo nderabuzima cya Nkanka ngo harebwe niba nta kibazo kagize tutamenye, basanga ko ni kazima, nta kibazo na gito kagize.’’

Yakomeje avuga ko, RIB ikihagera, nyuma yo kureba ibimenyetso byose bagasanga bigaragaza ko ari inkuba bazize, hemejwe ko bajya gushyingurwa nta rindi suzuma rya muganga ribayeho, ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwahise bubimenyeshwa, butanga imodoka ijyana imirambo i Nyamasheke.

Iyi mvura yakubiyemo inkuba yahitanye ba nyakwigendera ngo ntiyabaye ikiguye, ubukwe na bwo burahagarara, ibyari ibirori bihinduka ikiliyo, uyu muyobozi akavuga ko atamenye niba nyuma yo kugeza imirambo I Nyamasheke ubukwe bwaba bwaje gukomeza cyangwa babusubukiye ikindi gihe.

Bamwe baturage b’uyu murenge babwiye umunyamakuru wa Bwiza.com ko ibyago nk’ibi ari ubwa mbere bibaye mu murenge wabo, ariko mu butumwa bahawe n’uyu Gitifu, basabwe kujya bitwararika igihe babona imvura ikubye irimo imirabyo n’inkuba, bakirinda kwitwikira imitaka kuko bakeka ko n’uyu mutaka uyu Abayisenga yari atwikiriye umwana we waba wabigizemo uruhare kuko inkuba yawutwitse.

Yanabasabye kwirinda kuvugira kuri telefoni mu mvura,kwirinda kugama munsi y’ibiti n’ibindi byose bwo kwitwararika basabwa ngo birinde izi nkuba, ko bazakomeza kubikangurirwa, buri wese akamenya icyo akwiye gukora igihe abona imvura ije nabi, nk’uku byagenze.

Inkuru ya Bwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa