skol
fortebet

Kicukiro: Umusore yatahanye indaya imupfiraho barangije imibonano

Yanditswe: Thursday 15, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umusore wo mu Kagari ka Nyarurama mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, yatahanye umukobwa bagombaga kurarana maze apfira iwe, ahita yishyikiriza Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Sponsored Ad

Amakuru y’urupfu rw’uyu mukobwa wakoraga uburaya yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kamena 2023.

Abaturage bavuga ko uyu mugabo yakuye iyo ndaya i Nyabugogo, bajya mu cyumba, bamaze gutera akabariro umukobwa arapfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigarama, Umubyeyi Médiatrice, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bataramenya icyateye urwo rupfu.

Yagize ati "Amakuru dufite ngo yari yamukuye Nyabugogo, kwa kundi umuntu ajya kugura indaya noneho amuzana hariya, ntabwo yari umuturage wacu. Uwo muntu amaze kubona ko uwo yazanye apfuye yahise yijyana kuri RIB."

Uyu mugabo yahise yishyikiriza RIB kuri sitasiyo ya Gikondo, iperereza rihita ritangira, mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo usuzumwe.

Ibitekerezo

  • Sha uyu nawe abonye isomo.kandi wasanga yarafite umukunzi yirwa abeshya cyangwa umugore!Abonye isomo.nabicika azakizwa.gusa abagabo baremanywe kutanyurwa.n’abantu babi

    Arikose iryo rari rizashira ryari mwakijijwe mukezwa

    Koko niba uwomusore yinjyanye kur RIB ndakundi bakore iperereza ariko ndabona ari manga yamuguyeh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa