skol
fortebet

Umuforomo yatawe muri yombi akekwaho gusambanya abarwayi

Yanditswe: Tuesday 21, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Igipolisi cya Uganda muri Entebbe cyataye muri yombi umuforomo wimenyereza umwuga ku Bitaro bya Entebbe Grade B akurikiranwego icyaha cyo gusambanya abarwayi .

Sponsored Ad

Ukekwaho icyaha ni uwitwa Denis Kutesa, bivugwa ko kuwa Gatandatu ushize, itariki 18 Gashyantare, yasambanyije ku ngufu abarwayi babiri bo muri ibi bitaro bivugwa haruguru.

Umuvugizi w’Igipolisi muri Kampala, Luke Owoyesigire, avuga ko ukekwaho icyaha yabanje guha umuti usinziriza abahahotewe, bikekwa ko ari chloroform, mbere yo kubasambanya.

Umuvugizi wa polisi ati “Ibintu bikekwa ko ari chloroform byasanzwe aho yararaga ku bitaro, kandi hasanzwe ibaruwa aho yasabaga gusengerwa ku ntekerezo mbi yari arimo kugira,” Igipolisi, nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ivuga, kirimo no gushakisha abandi bantu baba barahohotewe n’uyu muforomo bivugwa ko ashobora kuba yari amaze igihe akora ibi bintu.

Luke Owoyesigire ati “Twashakaga kumenyesha rubanda ko bishoboka ko hashobora kuba hari abandi bahohotewe na bwana Kutesa kandi turasaba uwo ari we wese waba warahohotewe kuza imbere akabibwira station ya polisi imwegereye. Dufata ibirego by’ihohotera rishingiye ku gitsina nk’ikintu gikomeye kandi twiyemeje kumenya ko ubutabera butangwa ku bahohotewe,”

Igipolisi gikomeza cyizeza rubanda ko umutekano w’abarwayi ku bitaro ari ingenzi kuri cyo, kiravuga ko kuri ubu Kutesa afungiwe kuri station ya polisi ya Entebbe mu gihe ategereje kugezwa imbere y’urukiko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa