skol
fortebet

Yakatiwe igifungo cy’imyaka 7 n’amande y’ibihumbi 957 by’amadorari kubera kubeshya umusore urukundo

Yanditswe: Thursday 02, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Florence Mwende Musau ukomoka muri Kenya, yakatiwe n’urukiko rwo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika imyaka 7 mu gihome n’amande y’ibihumbi 957 by’amadorari kubera uburiganya bwitwaje urukundo.

Sponsored Ad

Tariki ya 31 Mutarama 2023 ni bwo uru rukiko rwakatiye ibi bihano Florance utuye mu mugi wa Boston. Mu mwaka wa 2021, ni bwo Florence w’imyaka 38 hamwe n’abandi batanu bashinjwaga uruhare rwabo mu buriganya bwo kuri interineti. Bivugwa ko bariganyije arenga miliyoni enye z’amadolari. Yemeye ibyaha byose aregwa.

Ubushinzacyaha bwavuze ko iri tsinda ryakoresheje pasiporo mpimbano hamwe n’andi mazina menshi kugira rifungure konti muri banki zo muri Boston, ribone uko rinyereza amafaranga yavuye mu buriganya bw’urukundo.

Mu gihe cy’iburanisha, ubushinjacyaha bwavuze ko Florance yakurikizaga amabwiriza yahabwa n’umukunzi we Mark Arome Okuo ukomoka muri Nigeria.

Uyu musore Mark yahuriye n’abakobwa ku rubuga bashakiraho abakunzi, yigira nk’umusirikare w’ingabo z’Amerika ukorera mu burasirazuba bwo hagati.
Uko umubano wagendaga utera imbere, Mark yavugaga ko akeneye amafaranga kugira ngo ashobore kuva mu gisirikare asubire muri Amerika, bashyingiranwe.

Iyo wemeraga kuyohereza, yaguhaga konte yafungujwe na Florance nk’uko umwe mu batanze ubuhamya yabitangaje ati: "Namuhaye miliyoni 137 kuri konti ya banki igenzurwa na we, hamwe na Florance, kandi nabikoze ntekereza ko yazamufasha igihe yazaba avuye mu kazi."

Mark yagendaga abikora abantu batandukanye, ababwira ko abakunda hanyuma akabaka amafaranga barangiza kuyamuha bikaba birangiye.
Ku rundi ruhande kandi Florance na we abicishije mu rukundo, yashutse umuturage wo muri California bari bahuriye ku mbuga nkoranyambaga, amumbwira ko ari umukozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi.

Yamubwiye ko akeneye amafaranga yo gusubira muri Amerika kugira ngo atangire ubuzima bushya mu gihugu cye, uwo muturage ahita ayamuha.
Florence Mwende Musau yarangije muri Kaminuza ya Technical University of Kenya (TUK) iwabo muri Kenya. Yagiye muri Amerika mu mwaka w’2018 afite visa y’ubukerarugendo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa