skol
fortebet

Imodoka yakoze iimpanuka ku kiraro ihitana abantu bane

Yanditswe: Monday 08, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abagenzi bane bapfuye abandi benshi barakomereka nyuma y’aho bisi ya Kensilver yavaga i Meru yerekeza i Nairobi yakoreraga impanuka ku kiraro cya Tharaka Nithi,ku cyumweru saa sita.

Sponsored Ad

Umuyobozi wa polisi mu Ntara ya Tharaka Nithi muri Kenya, Zacchaeus Ngeno, yemeje ko ibi byabaye, ariko avuga ko icyateye iyi mpanuka kitaramenyekana ariko abapolisi batangiye iperereza.

Uyu yemeje ko abantu bane bapfuye barimo abagore babiri,umugabo umwe n’umwana.

Abandi bagenzi umunani bakomerekeye bikabije muri iyi mpanuka yo ku cyumweru nyuma ya saa sita, bajyanwa mu bitaro bya Chogoria na Chuka.

Abari muri iyi bisi benshi bajyanywe mu bitaro bitandukanye byegeranye n’aho impanuka yabereye kugira ngo hamenyekane abapfuye n’abakomeretse.

Ngeno yongeyeho ati: "Turahamagarira abashoferi bose kugira imodoka nzima mu bihe byose, cyane cyane ibinyabiziga rusange."

Ibikorwa byo gutabara biracyakomeza kuko abayobozi b’intara n’abaganga buzuye aho hantu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa