skol
fortebet

Abana 10 biga mu mashuli abanza bafashwe bari gusambanira mu cyumba

Yanditswe: Thursday 02, Aug 2018

Sponsored Ad

Abana 10 biga mu mashuli abanza ku kigo cyitwa Dhawabu Primary School giherereye mu ntara ya Kayole muri Kenya bafashwe bikingiranye mu cyumba bari gusambana bahita bajyanwa ku biro bya polisi.

Sponsored Ad

Aba bana bafashwe ku wa Kabiri w’iki cyumweru ubwo bari bagiye mu rugo rw’umwe muri bo batangira gusambana,batamazwa n’urusaku rwabo rwatumye umuturanyi aza kureba icyabaye muri uru rugo barimo asanga bari gukora aya mahano.

Uyu muturanyi wabafashe yagize ati “Ubwo numvaga urusaku mu nzu,nagize amatsiko ndinjira nsanga abahungu 5 n’abakobwa 5 bikingiranye mu cyumba,mbabajije ibyo barimo bambwira ko bari bari kubyina.Nababajije ukuntu barimo babyina kandi nta muziki bacurangaga banga kunyereka uko babigenzaga.”

Ababyeyi b’aba bana bamenye ibyo barimo, gusa banenga abarimu b’iki kigo cyabo basigaye batagikora akazi kabo neza,kuko inshuro nyinshi abana bataha nta mikoro yo mu rugo bahawe aho bemeza ko aribyo bituma abana bishora mu busambanyi.

Aba bana bakimara gufatwa bajyanwe ku biro bya polisi bya Kayole aho baraye ijoro rimwe bararekurwa nyuma yo kwemera ko batazongera kwishora mu busambanyi.

Polisi yavuze ko nubwo barekuye aba bana 10 bazongera kubahamagara bakabaganiriza kuri iyi myitwarire mibi bafashwe barimo.

Ibitekerezo

  • Iki kibazo kimaze iminsi kiriho cyane abagore bari kwica abagabo babo cyane ariko iyo urebye usanga ahanini abagabo atari bo kuko muri iki gihe hari ikibazo cyo kuba abagabo batakigira ubushake bwo gutera akabariro bitewe n’ibibazo biriho uyu munsi. gusa niba ufite ikibazo cyo gutera akabariro, itakibyuka cyangwa utakigira ubushake, hari umuti nabarangira uri muri T2000 I kigali, uwushaka wampamagara kuri 0789466143 nkagufasha kuhakugeza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa