skol
fortebet

Abantu benshi bakomerekeye mu mubyigano wo kujya kureba umurambo wa Mugabe wahoze ayobora Zimbabwe [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 14, Sep 2019

Sponsored Ad

Abantu benshi cyane babyiganye bajya kureba umurambo w’uwahoze ari perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe uherutse gupfa afite imyaka 95,byatumye bamwe bahakomerekera cyane.

Sponsored Ad

Umurambo wa Mugabe wagejejwe mu rugo rwe rwitwa “Blue Roof” mu ijoro ryo kuwa Gatatu ariko nyuma y’uko uzanwe muri stade Rufaro I Harare,abantu baraye babyiganye cyane bajya kuwureba bituma benshi bahakomerekera bikomeye.

Ibinyamakuru bitandukanye birimo News24 byatangaje ko nubwo polisi yari yakajije umutekano ndetse yashyizeho bariyeri zibuza abantu kwinjira ahari umurambo wa Mugabe,ngo abantu babyiganye bawerekezaho bituma benshi bakomereka bikomeye.

Uyu mubyigano wabaye kuwa Kane w’iki Cyumweru,watumye polisi yongera umutekano ndetse hazanwa abaganga benshi bo kuvura abakomerekeye muri uyu mubyigano batavuzwe umubare.

Ikinyamakuru SADC News cyavuze ko aba bantu bifuzaga kureba ku murembo wa Mugabe bwa nyuma ariyo mpamvu bakoze ibishoboka byose barabyigana berekeza aho wari uri bituma bamwe bakomereka cyane.

Uyu munsi hategerejwe umuhango wo kwibuka bwana Mugabe wayoboye Zimbabwe imyaka 37,uritabirwa n’abaperezida batandukanye,abayoboye ibihugu kera bari inshuti za Mugabe ndetse n’abanyacyubahiro batandukanye.

Biteganyijwe ko umuhango wo gushyingura perezida Mugabe uzaba mu cyumweru gitaha gusa ntabwo itariki iratangazwa.

Umuryango wa Mugabe na Leta ya Zimbabwe bemeranyije ko uyu mukambwe yashyingurwa mu irimbi ry’intwari i Harare aho kuba aho akomoka nkuko byari byifujwe.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa