skol
fortebet

Abanyapolitiki 10 ba mbere mu guca inyuma abo bashakanye kurusha abandi

Yanditswe: Tuesday 10, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

urutonde rw’ abanyapolitiki 10 b’ abagabo bavugwaho ubushurashuzi kurusha abandi ku isi harimo Trump ,Bill Clinton,Francois Hollande,Arnold Schwarzenegger n’abandi.

Sponsored Ad

Iyo uwo mwashakanye atakubereye indahemuka, ku bushake bwe, ashutswe cyangwa araruwe n’ ibyo abona aguca inyuma.Tugiye kukugezaho urutonde rw’ abanyapolitiki 10 b’ abagabo bavugwaho ubushurashuzi kurusha abandi ku isi.

1. Donald Trump

Nyuma yo kuvumbura ko umugabo we Donald Trump Perezida wa USA yamuciye inyuma, Melania Trump yanze kumuherekeza mu nama mpuzamahanga y’ ubukungu yaberaga I Davos. Umukinnyi w’ amafilime y’ urukozasoni Stormy Daniels aherutse gutangaza ko kuva muri 2006 kugera muri 2010 we na Trump bajyaga bashimishanya bakamarana irari ry’ umubiri. Inshuro nyinshi Trump avugwaho gushurashura rimwe na rimwe nawe akabyiyemerera, urugero nk’ aho yavuze ngo “Nicuza kuba ntarasambanye n’ igikomangoma cy’ ubwongereza twakundanye”

2. Bill Clinton

Abenshi muribuka ko Bill Clinton wahoze ari Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika yashinjwe kuryamana na Monica Lewinsky wimenyerezaga umwuga (Stagiere). Icyo gihe byakurikiwe n’ umwuka utari mwiza washoboraga no gutuma Bill Clinton yeguzwa aza kugira amahirwe y’ uko hari bamwe mu banyapolitiki bakomeje kumukingira ikibaba barimo n’ umugore we Hellary Clinton.

3. Francois Hollande

Hollande wahoze ari Perezida w’ u Bufaransa yatunguwe no gusanga byamenyekanye ko aca inyuma Valerie Trierweiler akaryamana na Julie Gayet.

4. Moshe Katzav

Uyu mugabo wigeze kuba Perezida wa Israel yakatiwe imyaka 7 y’ igifungo azira ibirego bibiri byo gusambanya gukahato, n’ abagore umunani bijujutiraga ko abasambanya kugahato.

5. Arnold Schwarzenegger

Uyu mugabo abenshi muzi mu mafilimi, ni guverineri w’ intara ya California muri 2011 yavuzweho guca inyuma umugore we Maria Shriver akaryamana n’ umukozi we ikintu cyari kigiye no gutuma atakaza umwanya we w’ ubuyobozi.

6. Silvio Berlusconi

Yavuzwe cyane kubera gukoresha abana batarageza ku myaka y’ ubukure ibikorwa by’ ubusambanyi byahawe akabyiniriro ka ‘Ruby Charmeuse’. Muri 2013 yahamijwe icyaha cyo gusambanya abana batarageza ku myaka y’ ubukure akatirwa imyaka 7 y’ igifungo muri 2015 urukiko rusesa imanza rutegeka ko arekurwa. Berlusconi yabaye Minisitiri w’ Intebe w’ Ubutaliyani.

7. Dominique Strauss-Kahn

Uwahoze ari umuyobozi mukuru w’ ikigega mpuzamahanga cy’ imari IMF yari umwe mu bagombaga guhatana na Nicholas Sarkoz mu matora ya Perezida ya 2012, gusa ntibyakunze kuko Dominique Strauss-Kahn yatawe muri yombi muri 2011 ashinjwa gusambanya umukozi wo muri hoteli yo muri Amerika witwa Nafissatou Diallo. Byarangiye urubanza rupfundikiwe Kahn yegura ku buyobozi bwa IMF.

8. Canaan Sodindo Banana

Uyu niwe wabaye Perezida wa mbere wa Zimbabwe, yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha by’ ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ ubusambanyi bw’ amahano aza kurekurwa atanze ingwate ahungira muri Afurika y’ Epfo. Nyuma yo guhungira muri Afurika y’ Epfo yagiranye ibiganiro na Nelson Mandela yemera gusubira mu gihugu cye akatirwa imyaka 10 y’ igifungo.

9. Anwar Ibrahim

Yari Minisitiri w’ Intebe wungirije wa Malaysia yashinjwe n’ umushoferi wamutwaraga kumusambanya bahuje ibitsina, nyuma yo kujurira inshuro nyinshi urukiko rw’ ikirenga rwa Malysia rwamukatiye imyaka 20 y’ igifungo ntibyashyirwa mu bikorwa.

10. Anthony Weiner

Uyu munyapolitiki wo muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika yamenyanye n’ umukobwa bahujwe na internet akajya amwoherereza amafoto agaragaza ubwambure, rimwe muri 2016 uyu mugabo yitiranya email yoherereza amafoto agaragaza igitsina cye ku wundi muntu ayo mafoto agera ku rubuga rwa Twitter ruzwiho gukoreshwa cyane n’ abanyapolitiki batandukanye kandi bakomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa