skol
fortebet

Abanyarwanda 6 bari bafungiye mu Burundi birukanywe

Yanditswe: Saturday 17, Dec 2016

Sponsored Ad

Igihugu cy’ u Burundi kirukanye Abanyarwanda 6 bari bamze iminsi itatu bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Gitega muri iki gihugu.
Abirukanywe barimo Jacques Salome, Jerome Kabarinda, Innocent Ntwari, ubuyobozi bw’ intara ya Gitega buvuga ko polisi y’ u Burundi yahereje aba banyarwanda ikabageza ku mupaka w’ u Rwanda n’ u Burundi ngo batahe mu Rwanda.
Ikinyamakuru SOS media cyandikirwa mu Burundi dukesha iyi nkuru cyanditswe ko aba basore bari basanzwe bakora imigati mu gace ka Shatanya mu (...)

Sponsored Ad

Igihugu cy’ u Burundi kirukanye Abanyarwanda 6 bari bamze iminsi itatu bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Gitega muri iki gihugu.

Abirukanywe barimo Jacques Salome, Jerome Kabarinda, Innocent Ntwari, ubuyobozi bw’ intara ya Gitega buvuga ko polisi y’ u Burundi yahereje aba banyarwanda ikabageza ku mupaka w’ u Rwanda n’ u Burundi ngo batahe mu Rwanda.

Ikinyamakuru SOS media cyandikirwa mu Burundi dukesha iyi nkuru cyanditswe ko aba basore bari basanzwe bakora imigati mu gace ka Shatanya mu ntara ya Gitega.

Amakuru akomeza avuga ko abirukanywe bafashwe badafite ibyangombwa bibemera kuba muri iki gihugu.

Uretse aba batatu bafashwe bakorera imigati mu Burundi badafite ibyangombwa bibemerera kuhaba ngo hari abandi Banyarwanda 3 bari batawe muri yombi ku cyumweru tariki 11 Ukuboza 2016 basanzwe aho babaga mu gace ka Wankana nabo birukanywe.

Tariki 16 Ukuboza 2016 nibwo aba Banyarwanda bagejejwe ku mupaka w’ u Rwanda n’ u Burundi ngo basubire mu gihugu cyabo.

Biravugwa ko bamwe muri Aba Banyarwanda birukanwe babaga mu Burundi kuva mu 2012.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa