skol
fortebet

Abanyeshuli ba Kenyatta University bavugirije induru Museveni banatwika ibendera rya Uganda ubwo yasuraga kaminuza yabo

Yanditswe: Saturday 30, Mar 2019

Sponsored Ad

Abanyeshuli bo muri Kaminuza yo muri Kenya ya Kenyatta University bumvikanye baririmba indirimbo zamagana Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni,ubwo yinjiraga muri iyi kaminuza aje kuhatangira ikiganiro ku kwihuza kwa Afurika muri kaminuza yabo.

Sponsored Ad

Perezida Museveni yavugirijwe induru n’aba banyeshuli bavugaga ko mu myaka amaze ku butegetsi yasubije inyuma ubukungu bwa Uganda ndetse basingizaga bikomeye umuhanzi Bobi Wine batavuga rumwe.

Perezida wa Uganda, Museveni,yatanze iki kiganiro ku kwihuza kwa Afurika ku munsi wa nyuma usoza uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu yagiriraga mu gihugu cya Kenya.

Ubwo Museveni yarimo atanga ikiganiro muri Salle y’iyi kaminuza,Ku munsi w’ejo Taliki ya 29 Werurwe 2019,abanyeshuli bakoze imyigaragambyo bamuvugiriza induru, bituma abashinzwe umutekano babateramo ibyuka biryana mu maso.

Bijya gutangira umunyamakuru witwa Boniface Mwangi uzobereye mu byerekeye gufotora yanditse kuri twitter ye ati “Umunyagitugu Museni umaze imyaka 33 ayobora Uganda azatanga ikiganiro muri Kenyatta University.

Abanyeshuli bavugije induru bavuga ko bababajwe no kuba ibizamini byabo byasubitswe hagahabwa umwanya umunyagitugu Museveni ndetse bamwe bahise batangira gutwika amabendera ya Uganda.

Ubwo Museveni yinjiraga muri iyi kaminuza,abanyeshuli bahise bavuza induru bati “Bobi Wine! Bobi Wine! Bobi Wine!”,umwe ahita atwika ibendera rya Uganda Museveni areba.

Aba banyeshuli bavugije induru basaba Museveni kurekura umushakashatsi muri kaminuza ya Makerere witwa Stella Nyanzi ufungiwe muri gereza ya Luzira.



Ibitekerezo

  • Hanyuma se kuki batabarashe? Bazibeshye batombokere mu Rwanda maze RDF ibatombokane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa