skol
fortebet

Abarinzi bose b’urugo rwa Bobi Wine batawe muri yombi

Yanditswe: Wednesday 13, Jan 2021

Sponsored Ad

skol

Robert Kyagulanyi uzwi cyane nka Bobi Wine uri mu bahatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu muri Uganda, yatangaje ko abasirikare b’igihigu bateye iwe mu rugo muri iki gitondo, bata muri yombi abaharinda bose.

Sponsored Ad

Bobi Wine yatangaje ko abarinda iwe mu rugo batawe muri yombi n’abasirikare, mu gihe habura iminsi ibiri yonyine ngo muri Uganda habe amatora akomatanyije y’Umukuru w’Igihugu n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Bobi Wine uhagarariye Ishyaka NUP ari mu bazaba bahatanye na Perezida Yoweri Kaguta Museveni muri ariya matora, ndetse aza ku isonga mu bitezweho kumuha akazi gakomeye.

Uyu mugabo yanditse kuri Twitter avuga ko nta mpamvu yatanzwe yo kuba abasirikare bateye urugo rwe, gusa avuga ko ibyakozwe ari ugusaza imigeri ku ruhande rwa leta ya Uganda.

Ati: “Muri iki gitondo abasirikare bagabye igitero iwanjye, bata muri yombi abarinzi bose ndetse n’umuntu uwo ari we wese bashoboraga kubona hafi y’iwanjye. Nta mpamvu y’itabwa muri yombi yatanzwe. Ibikorwa nkibi byo kudahana ni ugusaza imigeri ku ifarashi iri gusamba. “

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri biteganyijwe ko Perezida Museveni ageza ku banya-Uganda ijambo rijyanye n’amatora ateganyijwe ku wa Kane w’iki cyumweru.

Bobi Wine ukunze kwibasira Perezida Museveni yavuze ko nta kindi ateganya kuvuga kitari ukubwira Isi ibyo ateganya gukora mu gihe cy’amatora harimo guta muri yombi abamushyigikiye, gusa ashimangira ko ibyo bidashobora kumuca intege mu rugamba rwo kubohora Uganda arimo.

Ati: “Gen. Museveni arashaka kubwira Isi ibyo ateganya gukora muri aya matora, ko ashobora guta muri yombi ikipe yose yamfashije mu bikorwa byo kwiyamamaza, abanyungirije n’abanshyigikiye. Mu ijoro ryakeye igisirikare cyongeye guta muri yombi incuti n’abavandimwe benshi, mbere y’iminsi ngo habe amatora. Abandi bari guhigwa.”

Uganda igiye gukora amatora nyuma y’ibikorwa byo kwiyamamaza byaranzwe cyane n’imvururu, itabwa muri yombi rya hato na hato rya bamwe mu bakandida, imyigaragambyo ikomeye ndetse n’imeneka ry’amaraso ry’abarenga 50.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa