skol
fortebet

Abashinwa barimo kwiga ku kwagura ibikorwa byabo mu Isi

Yanditswe: Friday 16, Mar 2018

Sponsored Ad

Mu gihe mu gihugu cy’ Ubushinwa harimo kubera inama yaguye yiga ku kwagura ibikorwa byabo mu Isi Abanyarwanda bakorera Abashinwa mu mirimo itandukanye mu Rwanda baravuga ko bamaze kubungukiraho ubumenyi bwinshi mu gukorana nabo.
Ubushinwa ni kimwe mu bihugu bikomeye mu Isi. Iki gihugu gikorera ibikorwa byinshi mu bihugu bitandukanye birimo n’ u Rwanda.
Umubano w’ u Rwanda n’ Ubushinwa umaze imyaka irenga 46 kuko watangiye 12 Ugushyingo 1971. Abashinwa bakora imirimo itandukanye mu Rwanda (...)

Sponsored Ad

Mu gihe mu gihugu cy’ Ubushinwa harimo kubera inama yaguye yiga ku kwagura ibikorwa byabo mu Isi Abanyarwanda bakorera Abashinwa mu mirimo itandukanye mu Rwanda baravuga ko bamaze kubungukiraho ubumenyi bwinshi mu gukorana nabo.

Ubushinwa ni kimwe mu bihugu bikomeye mu Isi. Iki gihugu gikorera ibikorwa byinshi mu bihugu bitandukanye birimo n’ u Rwanda.

Umubano w’ u Rwanda n’ Ubushinwa umaze imyaka irenga 46 kuko watangiye 12 Ugushyingo 1971. Abashinwa bakora imirimo itandukanye mu Rwanda irimo kubaka imihanda, ibiraro n’ amagorofa. Iki gihugu kandi giha Abanyarwanda buruse zo kujya kwiga iwabo amasomo atandukanye.

Sosiyete y’Abashinwa ikora imihanda n’ibiraro China Road Bridge Corporation, CRBC niyo yakoze ibikorwa byo kwagura umuhanda uva mu mugi ujya Nyabugogo ubu nta embouteillage ikiba muri uyu muhanda.

Abashinwa kandi nibo barimo kuba inzu nini y’ igorofa izakoreramo Minisiteri esheshatu zo mu Rwanda zirimo n’ ibiro bya Minisitiri w’ Intebe. Imirimo y’ ubwubatsi Abashinwa bakorera mu Rwanda ntibayikora bonyine kuko baha akazi Abanyarwanda.

Umwe mu Banyarwanda barimo kubaka igorofa izakoreramo Minisiteri 6 wahawe akazi n’Abashinwa avuga ko iyo umuntu akoranye nabo amezi atatu aba amaze kumenyera akazi.

Yagize ati "Bisaba kuba hafi cyane n’abayenjiniyeri (ingénieurs) kandi bikagusaba kugira amakenga cyane, kuko ntabwo bakunda gusubiramo kenshi ibyo bakubwirije gukora. Gusa amezi atatu aba ahagije kugirango mubashe gukorana neza, muba mumaze kumenyerana."

Jean Jacques Ishimwe we avuga ko gukorana n’ Abashinwa bituma umuntu abigiraho ubumenyi bwinshi.

Ati "Gukorana n’abashinwa ntako bisa, kuko ubigiraho byinshi. Iyo wakoranye nabo umenya iby’ubwubatsi, gusudira n’indi myuga itandukanye, kuburyo mutandukana ufite ubumenyi buhagije bwagufasha gukora hirya no hino mu bintu binyuranye. Ntako bisa gukorana nabo kuko ubigiraho byinshi"

Iyi gorofa Abashinwa barimo kubaka izuzura itwaye miliyoni 170 z’ama yuan ni ukuvuga 23,326,942,275 mu mafaranga y’u Rwanda.

Ibikorwa Abashinwa bakorera mu Rwanda bigira uruhare rugaragara mu iterambere ry’Abanyarwanda bakorana nabo ariko n’iry’igihugu muri rusange. Amakompanyi y’Abashinwa, amaze imyaka myinshi akora ibikorwa bitandukanye mu mujyi wa Kigali no hirya no hino mu gihugu. Abahanga mu by’ubukungu, bagaragaza ko imikoranire n’u Rwanda n’u Bushinwa itanga inyungu mu bucuruzi ishobora gusaga miliyoni 100 z’amadolari ku mwaka.

Inama yiga ku bikorwa by’ Abashinwa mu Isi irimo kubera mu Bushinwa, irimo gutangirwamo ibitekerezo bigamije kwagura ibikorwa byabo mu Isi. Izasozwa tariki 20 Werurwe 2018.

Ibikorwa u Bushinwa bukora mu bihugu bitandukanye ku isi, byatumye kugeza ubu bumaze kuba igihugu cy’igihangange ku isi haba mu bukungu, mu ishoramari no mu kuba Perezida w’iki gihugu, Xi Jinping, ari umwe mu bavuga rikijyana ku isi. Uretse kuba ari Perezida w’iki gihugu, ni n’Umunyamabanga mukuru w’Ishyaka ry’abaturage rikomeye mu Bushinwa (People’s Republic of China) akaba n’umuyobozi wa Kimisiyo ya gisirikare (Chairman of the Central Military Commission).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa