skol
fortebet

Abashoramari b’Abanyamerika barasaba u Rwanda indishyi z’akababaro zisaga miliyari 85 Rwf

Yanditswe: Monday 11, Feb 2019

Sponsored Ad

Abashoramari mu by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bakomoka muri USA,bareze u Rwanda mu nkiko barushinja guhagarika akazi kabo,rugafatira ibikoresho byabo by’akazi, aho bifuza guhabwa akayabo ka miliyari zisaga 85 z’amafaranga y’u Rwanda nk’indishyi z’akababaro.

Sponsored Ad

Aba bashoramari bavuze ko bahuye n’igihombo gikomeye, ariyo mpamvu batanze ikirego mu kigo mpuzamahanga gishinzwe gukemura impaka ku bibazo bijyanye n’ishoramari (ICSID), cyatanzwe mu mwaka wa 2017, kikaba cyaratanzwe n’ibigo bya Bayview Group na Natural Resources Development byo muri Amerika bivuga ko byambuwe ibirombe byacukuragamo mu buryo budakurikije amategeko.

The East African dukesha iyi nkuru yatangaje ko muri Mata 2017, Bayview Group yamenyesheje Clare Akamanzi uyobora RDB na Francis Gatare uyobora ikigo gifite iby’amabuye y’agaciro mu nshingano, ko niba nta gikozwe bazarega u Rwanda. Kugeza ubu ngo Minisiteri y’Ubutabera niyo irimo gukurikirana iby’icyo kirego.

Ibi bigo by’Abanyamerika, byacukuraga amabuye y’agaciro mu Rwanda kuva muri 2008 mu birombe bya Bisesero, Nemba, Mara, Giciye na Rutsiro-Sebeya, bifite agaciro kabarirwa muri miliyoni 20 z’amadolari ya Amerika.

Ibyo birombe ariko baje kubyamburwa muri 2016 Leta y’u Rwanda ibiha abandi bashoramari, nyuma y’igihe Aba banyamerika batumvikana n’u Rwanda dore ko Leta yabagaragarizaga ko igishoro bemeranyijwe kuzashora muri ubwo bucukuzi ngo bukorwe neza batacyubahirije kandi ngo bangizaga ibidukikije.

Nyuma yo kwambura ibyo birombe Abanyamerika, Leta y’u Rwanda muri 2016 yahise ibiha kompanyi yo muri Oman yitwa Tri Metals Mining ku kiguzi cya miliyoni 39 z’amadolari. Abanyamerika bo bavuga ko bambuwe ibirombe mu buryo budakurikije amategeko kandi ngo ntibanahawe ingurane ikwiranye nabyo.

Aba banyamerika mu kirego cyabo bagaragaza ko u Rwanda rwishe ibigenga amasezerano mu by’ishoramari azwi nka bilateral investment treaty (BIT), bityo bagasaba ko Leta y’u Rwanda yabaha indishyi ya miliyoni 95 z’amadolari ikarenzaho miliyoni y’amadolari y’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’umwunganizi wabo hanyuma u Rwanda rukanatangazwa nk’igihugu cyishe amasezerano agenga iby’ishoramari.

Nyamara ku rundi ruhande u Rwanda mbere rwari rwaraburiye abashoramari b’Abanyamahanga bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bwangiza ibidukikije, ndetse hari ibigo bindi byagiye byamburwa ibirombe kubera kutubahiriza amabwiriza agenga iby’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda.

Mu mwaka wa 2017 u Rwanda rwinjije miliyoni 373 z’amadolari yavuye mu mabuye y’agaciro, icyo gihe ayo mafaranga akaba yararenzeho 55% ku ntego igihugu cyari cyihaye kugeraho.

Source:Ukwezi.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa