skol
fortebet

Abaturiye pariki y’ Ibirunga basaba RDB kujya ibishyura batagombye gusiragira

Yanditswe: Friday 01, Sep 2017

Sponsored Ad

Abaturage baturiye pariki y’ Ibirunga iherereye mu majyaruguru y’ u Rwanda baravuga ko iyo inyamaswa zitorotse zikabangiriza ibyabo bamara igihe kinini bishyuza, bagasaba Ikigo cy’ igihugu cy’ iterambere RDB kubakiza gusiragira.
Inyamaswa zirimo imbogo, inkende n’ izindi zitandukanye nizo aba baturage bavuga ko zijya zitoroka zikabononera.
Ngo iyo bamaze kwangirizwa n’ izi nyamaswa hakurikiraho gusiragira bishyuza ibyabo byangijwe.
Umwe muri bo ati “Ni ukugenda ukajya kuri RDB mu Ruhengeli, (...)

Sponsored Ad

Abaturage baturiye pariki y’ Ibirunga iherereye mu majyaruguru y’ u Rwanda baravuga ko iyo inyamaswa zitorotse zikabangiriza ibyabo bamara igihe kinini bishyuza, bagasaba Ikigo cy’ igihugu cy’ iterambere RDB kubakiza gusiragira.

Inyamaswa zirimo imbogo, inkende n’ izindi zitandukanye nizo aba baturage bavuga ko zijya zitoroka zikabononera.

Ngo iyo bamaze kwangirizwa n’ izi nyamaswa hakurikiraho gusiragira bishyuza ibyabo byangijwe.

Umwe muri bo ati “Ni ukugenda ukajya kuri RDB mu Ruhengeli, nabwo wagerayo bati jya I Kigali ugasanga nk’ umuturage utazi I Kigali no mu Ruhengeli ari gusiragira. Bati genda hari ibyo wibagiwe kuzuza, umuturage kubera gusiragira amatike akamushirana akagenda agaterera iyo ng’ iyo akumva ko serivise batazimukoreye neza”

Aba baturage bavuga ko hari n’ igihe abakozi ba RDB bababwira ngo inyamaswa ntabwo zona.

Umuturage ati “ Bakakubwira ngo inyamaswa ntabwo zona bakazita nk’ inyoni, ugasanga nyine ni igihombo”

Aba baturage bifuza ko hakubakwa uruzitiro rubuza izi nyamaswa gusohoka muri pariki. Ikindi bakegerezwa urwego rushinzwe kubishyura batagombye kujya I Kigali.

Umuyobozi mukuru muri RDB, ushinzwe ubukerarugendo no kurengera urusobe rw’ ibinyabuzima Akariza Belyse avuga ko impamvu abangirijwe n’ inyamaswa batinda kwishyurwa ari uko amafaranga ya Leta aca mu nzira nyinshi kugira ngo agere ku muturage gusa akavuga ko harimo gushakwa uburyo iki kibazo cyakemuka.

Yagize ati “Uko bikorwa iyo inyamaswa zoneye abaturage hari process tugendamo, ntabwo ari ukuvuga ngo umuturage arasaba bihite bikorwa, bica mu buryo navuga ngo burambutse, ku buryo abantu babishinzwe baza bakareba koko ko byabaye.”

Yakomeje agira ati “Icyo kintu ni ikintu duhora twigisha abaturage ko Atari ugusaba amafaranga agahita aboneka, amafaranga ava mu kigega cya Leta, urumva ko hagomba kubaho controle ikwiye kugira ngo icyo kintu kibeho”

Yongeho ati “Ni ibintu dushaka kunoza, kugira ngo abaturage bagabanye umwanya bafata batarabona amafaranga yabo”

Ni kenshi abaturage baturiye pariki zitandukanye mu Rwanda binubira gutinda kwishyurwa cyangwa kutishyurwa igihe inyamaswa zabononeye. Gusa RDB ivuga ko hashyizweho ikigo gishinzwe kwishyura ibyangijwe n’ inyamaswa n’ amapariki akazitirwa.

Bimaze kumenyerwa ko umusaruro uva mu bukerarugendo ugarukira abaturiye amaparike, kuko 5% by’ umusaruro ubuvamo ugenerwa aba baturage ahanini binyuze mu bikorwa remezo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa