skol
fortebet

Al Shabab yavuze ko Trump ariwe watumye bagaba igitero muri Kenya

Yanditswe: Thursday 17, Jan 2019

Sponsored Ad

Umutwe w’iterabwoba wa Al Shabab watangaje ko wahisemo kugaba igitero kuri Hoteli Dusit D2 bitewe n’umwanzuro wa Perezida wa USA,Donald Trump watangaje bashaka kwemeza Jerusalem nk’umurwa mukuru wa Israyeli.

Sponsored Ad

Kuwa kabiri w’iki Cyumweru nibwo ibyihebe 5 byo mu mutwe wa Al Shabab byagabye igitero ku nyubako irimo Hoteli Dusit D2 n’ibiro binyuranye,byica abantu barenga 21 bikoresheje amasasu na za Grenade.

Nyuma y’iki gikorwa cy’iterabwoba Al Shabab yigambye koi bi byihebe ari ibyayo ndetse yemeza ko bagabye iki gitero muri Kenya kubera Donald Trump watangaje ko ashyigikiye ko Jerusalem yakwemezwa nk’umurwa mukuru wa Israeli.

Ibi byihebe uko ari 5 byiciwe muri iki gitero byakoze ndetse mu bantu byishe harimo umwongereza ndetse n’umunyamerika bari muri iyi Hoteli.

Abantu 700 bakuwe igitaraganya muri iyi nyubako ubwo ibi byihebe byayiteraga gusa abagera kuri 19 baburiwe irengero ndetse abantu 9 bamaze gutabwa muri yombi bashinjwa kugira uruhare muri iki gitero.

Nubwo Al shabab itatangaje impamvu yahisemo gutera muri Kenya,yatangaje ko yahisemo gukora igikorwa cy’iterabwoba kugira ngo yifatanye na bagenzi bayo b’Abasilamu bo muri Palestine bamerewe nabi na Donald Trump uherutse gutangaza ko Jerusalem igomba kugirwa umurwa mukuru wa Israel kandi bo batabishaka


Amagambo ya Trump yatumye Al Shabab itera Kenya yica inzirakarengane

Ibitekerezo

  • Ngo Trump wa Amerika yavuze ko Jerusalem iba umurwa mukuru wa Israeli, ukica abanyakenya? Imyumvire iba muri iri dini nge mbona itangaje!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa