Kigali

Bamwe mu bakuru b’ibihugu bitandukanye bamaze kugera mu Rwanda bitabiriye #Kwibohora 25 [AMAFOTO]

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 3 July 2019 Yasuwe: 3929

Abaperezida batatu barimo nyakubahwa Faustin Archange Touadera, wa Republic of Central Africa, Emmerson Dambudzo Mnangagwa wa Zimbabwe na Hage Geingob, wa Namibia n’umufasha we Monica Geingos bamaze kugera mu Rwanda aho baje kwifatanya n’Abanyarwanda kwizihiza umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 25.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo u Rwanda rwiteguye kwakira abashyitsi b’icyubahiro baturutse hirya no hino ku isi baje kwifatanya mu muhango wo kuzirikana imyaka 25 ishize u Rwanda rwibohoye.

Ahagana saa cyenda z’amanywa yo kuri uyu wa Gatatu nibwo Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, yasesekaye ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, yitabiriye ibirori by’isabukuru y’imyaka 25 u Rwanda rwibohoye.

Ni we mukuru w’igihugu wa mbere muri barindwi bazitabira ibirori by’Umunsi wo Kwibohora wageze i Kigali.

Yakurikiwe na Perezida Emmerson Dambudzo Mnangagwa wa Zimbabwe,nawe akurikirwa na Perezida Hage Geingob wa Namibie, yageze mu Rwanda aherekejwe n’umufore we, Monica Geingos.

Aba bayobozi bakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Sezibera Richard n’abandi bayobozi bakomeye muri Guverinoma y’u Rwanda.

Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé Eyadéma, nawe yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe mu masaha y’ijoro ya kirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga,Dr.Richard Sezibera.

Undi mukuru w’igihugu waraye ageze mu Rwanda ni Perezida wa Sierra Leone, Julius Maada Bio,wazanwe n’indege ya RwandAir.

Abakuru b’ibihugu bemeje ko bazitabira uyu munsi mukuru wo Kwibohora harimo Perezida Faure Gnassingbé wa Togo na Hage Geingob wa Namibia na madamu, Perezida Mohamed Abdullahi Mohamed wa Somalia, Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Perezida Mokgweetsi Masisi wa Botswana na Madamu na Perezida Julius Maada Bio wa Sierra Leone.

Hari kandi Visi Perezida Professor Yemi Osinbajo wa Nigeria, Minisitiri w’Intebe wa Tanzania Kassim Majaliwa na Minisitiri w’Intebe wa Kabiri wa Uganda akaba na Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Dr Ali Kirunda Kivenjija.










Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Reba ibiribwa byagufasha bitewe n’ubwoko bw’amaraso yawe

Buri muntu aba afite ubwoko bumwe muri ubu uko ari bune ( A,B,AB na...
9 October 2019 Yasuwe: 4034 0

Musanze: Abantu bitwaje intwaro bateye mu Kinigi bica abantu 08 bakomeretsa...

Abagizi ba nabi bari bitwaje intwaro zirimo n’imbunda baraye bagabye igitero...
5 October 2019 Yasuwe: 16349 1

Paris: Umugabo w’imyaka 45 yicishije icyuma abapolisi yasanze ku biro...

Umugabo witwaje icyuma yishe abapolisi bane kuri station ya polisi yo mu...
3 October 2019 Yasuwe: 3390 0

Donald Trump yategetse ko abimukira bashaka kwinjira muri USA bajya baraswa...

Perezida wa USA,Donald Trump,yasabye abarinda umupaka wa USA-Mexico ko...
2 October 2019 Yasuwe: 2557 0

Uwamurera wabujijwe kujya muri Sena kubera ubunararibonye buke yavuze uko...

Uwamurera Salama wari watowe n’ihuriro ry’imitwe ya politiki mu Rwanda ngo...
1 October 2019 Yasuwe: 3635 0

Urukiko rw’ikirenga rwanze ko Uwamurera Salama watowe n’ihuriro ry’imitwe ya...

Urukiko rw’ikirenga rwanze ko Uwamurera Salama wari watowe n’ihuriro...
1 October 2019 Yasuwe: 5328 0