skol
fortebet

Bebe Cool yagiriye neza umwana muto watewe inda akabura aho kuba wakomanze ku muryango we amusaba ubufasha [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 16, Mar 2019

Sponsored Ad

Umuhanzi Bebe Cool uri mu bakunzwe cyane muri Afrika yatunguwe n’umwana wabyaye akiri muto waje ku rugo rwe agakomanga amusaba ubufasha bwo kuvuza umwana we wari ugiye kwicwa n’uburwayi.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi ukomoka muri Uganda yavuze ko yatunguwe n’uyu mwana w’umukobwa ndetse ngo yari agiye kumwirukana ariko agirira impuhwe umwana muto yari afite wari umerewe nabi.

Yagize ati “Rimwe na rimwe hari igihe umuntu atanga ibyo adafite.uyu mwana w’umukobwa yakomanze iwanjye bintera ipfunwe kuko mba nifuza icyubahiro nk’abandi bose ariko nabonye umwana we muto w’umumalayika urwaye, ngira impuhwe ntekereza ko njye namwe bafana banjye twagira icyo dukora.

Tuzagirana ikiganiro na muganga kuwa Mbere nzababwira uko bizaba byifashe.Banya Politiki mwitegura mu minsi iri mbere nzakomanga ku miryango yanyu mbasaba ubufasha bw’uyu mwana.”

Bebe Cool akunze gufasha abatishoboye benshi kuko arihira amashuli abana bo muri Uganda ndetse akavuza ababuze ayo kwishyura ibitaro.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa