skol
fortebet

Bobi Wine yanditse ibaruwa iteye agahinda ayoherereza abana be [REBA HANO]

Yanditswe: Thursday 23, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Bobi wine kuri ubu ufungiwe muri Gereza ya gisirikare yandikiye ibaruwa abana be ababwira ko bakomera bakaba abagabo muri iyi minsi itoroshye ndetse anabasaba gukomeza gushyira imbere amasomo yabo abizeza ko ibi byose bizarangira.

Sponsored Ad

Mu ntangiriro z’icyumweru gishize nibwo Bobi Wine yafunzwe nyuma y’iraswa ry’umushoferi we wahise apfa, ibi byabaye mu myigaragambyo yaberaga mu gace ka Arua ubwo haberaga igikorwa cyo kwiyamamariza umwanya umwe w’Ubudepite.

Nyuma y’urupfu rw’uyu mushoferi wari muri iyo myigaragambyo, sebuja n’abandi bantu barafunzwe bashinjwa kuyiba inyuma, ari nabyo byateye abaturage gukomeza kwigaragambya basaba ko bafungurwa.

Kuri uyu wa Gatatu ubwo umugore we yamusuraga muri Gereza yafashe umwanya yandikira abana be urwandiho abizeza ko ibi byose bizashira

Mu magambo macye akubiye muri runo rwandiko yagize ati “ Yatangiye abasuhuza .. Mbandikiye ndi muri Gereza ya gisirikare Makindye Mama wanyu azabasobanurira byinshi birenzeho .. Nabasabaga ko mwashikama mukaba abagabo nkuko nahose mbyifuza .. Nizeye ko rimwe nzabohorwa nkagaruka mu muryango … Reka nizere ko kandi muzabasha gukora neza ibizamini by’ishuri … Mukomeze munsengere umunsi umwe nzava muri bino “

Aya akaba ari amwe mu magambo yandikiye abana be ubwo yarari muri gereza .

Ifungwa rya Bobi Wine ryateye kwibaza benshi impamvu yafunzwe aho bamwe mu batuye muri Uganda batangiye gukora imyigaragambyo bavuga ko yarekurwa aho tariki ya 20 Kanama 2018, abaturage bigaragambyaga batwikaga amapine, banatera amabuye, abasirikare n’abapolisi bagaragaye bari ku modoka hejuru mu mujyi wa Kampala, barasa amasasu mu kirere ya nyayo banabateramo ibyuka biryana mu maso, bagerageze kubatatanya mu gihe bari bakwiriye imihanda basaba ko Bobi Wine arekurwa.

Nk’uko BBC ibitangaza, ngo nyuma y’ifungwa rya Bobi Wine muri gereza ya gisirikare, ngo yakorewe iyicarubozo. Umuryango we ukaba uhamya ko ubuzima bwe buri mu kaga, ndetse ko yaba yaratewe inshinge z’uburozi.

Perezida Museveni yahakanye avuga ko nta yicarubozo Bobi Wine yakorewe, aho yagize ati “ni ibihuha”.

Bobi Wine yafashwe mu cyumweru gishize hamwe n’abandi bagera kuri 32. Akaba ari umuhanzi uzwi cyane muri aka karere Uganda iherereyemo, amaze umwaka mu nteko nshingamategeko ya Uganda, ariko ari ku ruhande rw’ishyaka FDC ritavuga rumwe na Leta.
REBA IBARUWA YANDIKIYE ABANA BE:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa