skol
fortebet

Bugesera :Imodoka ya FUSO yagonze umwana wari uvuye ku ishuli ahasiga ubuzima

Yanditswe: Monday 15, Jul 2019

Sponsored Ad

Umwana muto wigaga mu mwaka wa mbere w’amashuli abanza wari uvuye ku ishuli,yagonzwe n’imodoka yo mu bwoko bwa FUSO bivugwa ko yari ifite umuvuduko ukabije,ahita ahasiga ubuzima.

Sponsored Ad

Iyi mpanuka yabereye mu murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera, ubwo uyu mwana w’umunyeshuli yavaga ku ishuli atashye imuhira ku isaha ya saa kumi n’iminota 37 z’umugoroba wo kuri uyu wambere tariki ya 15 Nyakanga 2019.

Abari ahabereye iyi mpanuka yahitanye uyu mwana,bavuze ko iyi modoka yari ifite umuvuduko ukabije ubwo yamugongaga ari kwambukiranya umuhanda.

Abaturage n’abashinzwe umutekano bahise bagera aho iyi mpanuka yabereye, ariko basanga umwana yashizemoumwuka.



Ibitekerezo

  • Birabaje cyane kuba uwomwana yahasize ubuzima? Imiryangoye yihangane

    Oyaaaa ibisibint p ubwox uwomwana kk niyahohotewe yallah umwakire mubawe abashoferi bagomba gihindura imyitearire kk bamaze kubijyira akamenyero

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa