skol
fortebet

Bugesera: Mubishyingiranwa ngo iyo habuzemo igare umukobwa ntashobora kwishima na gato

Yanditswe: Friday 21, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Mu karere ka Bugesera Igare ni igikoresho gicyenerwa mu buzima bwa buri munsi bw’abakobwa,kuko nko mu gihe cyo gushyingirwa umugore atababazwa n’uko agiye nta shakoshi afite cyangwa inkweto ariko iyo habuzemo igare mu byo bamushyingije ntashobora kwishima na gato.

Sponsored Ad

Ni ibintu byibazwaho cyane n’abatari bacye iyo babonye abakobwa muri aka Karere bakunze kugendera ku magare cyane dore ko utatinya kwemeza ko ariko Karere gafite umubare munini w’abakobwa bazi kuritwara.

Umukobwa witwa Donata Mukabaruta uzi gutwara igari ndetse ahekaho amajerekani 5 y’amazi avuye kuvoma kubera ko aka kari mutuzi duto two mu rugo,gakunzwe gukorwa n’abakobwa benshi iwabo.

Mukabaruta "Igare niryo dukoresha mu buzima bwa buri munsi inaha.Riradufasha mu kazi ko mu rugo , ni ukuvuga ko igare ari igisubizo cy’ibintu byose mu kazi ko mu rugo nko kujya kw’isoko, kuvoma cyangwa kwahira ubwatsi bw’inka."

Yakomeje agira ati"Umukobwa atagira igare mu rugo cyangwa atazi kuritwara aba ntacyo ashoboye. Mu magambo macye, aho wari kugenda isaha imwe, uhagenda igice cy’isaha ukoresheje igare."

Bugesera hari umurambi aterereye aho kugendera ku igare ari ibintu byoroshye kuko nta hantu wabona umusozi muremure watuma umuntu atagendera ku igare cyangwa ngo aricunge umwanya munini.

Ariko igikomeye cyane kuruta ibindi muri aka karere ari uko mbere yo kubaka urwabwo, umugeni ari ngombwa ko ashyira igare imbere y’ibintu byose ashyingiranwa nk’uko umwe mu bagore yabivuze.

Yagize "Jyewe nagiye gushyingirwa mu 2008, igare nariguze ibihumbi 80 by’amafaranga y’Urwanda”.

Iyo bagiye kugura cyangwa gutegura ibishyingiranwa ikintu cya mbere umuntu atekereza n’ukugura igare mu kugirango agende yishimye bityo ngo kwahukana ntibipfa gushoboka.

Abakobwa bati "Igare ni ikintu gicyenerwa cyane. niwo muco wacu kandi twemera ko umaze kuribona uba uzi neza nta gushidikanya ko udashobora kwahukana”.

Bugesera nk’Akarere kari gutera imbere cyane, aho bari kubaka ikibuga cy’indege kigezweho ndetse n’ibindi birimo nk’imihanda igezweho.

Abakobwa n’abagore baho bavuga ko ibyo bitazatuma bareka gukoresha amagare kuko uko imihanda irimo kubakwa harimo n’inzira y’abanyonga igare.Bityo buri mukobwa agomba kuba azi gutwara igare,kuko iyo witegereje cyane usanga abakobwa baho hafi ya bose bazi gutwara igare.

Burya akamaro ko kumenya gutwara igare bitarangirira hariya ahubwo usanga nk’umugore ashobora gutwara umugabo we kwa muganga igihe aba arwaye cyangwa se umwana we, iyo nko kubona umunyonzi bishobora gutinda bigatuma umurwayi arembera mu rugo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa