skol
fortebet

Donald Trump yategetse ko abimukira bashaka kwinjira muri USA bajya baraswa amaguru no ku mupaka wayo na Mexico hagashyirwa uruzi rwuzuye ingona n’inzoka

Yanditswe: Wednesday 02, Oct 2019

Sponsored Ad

Perezida wa USA,Donald Trump,yasabye abarinda umupaka wa USA-Mexico ko bajya barasa amaguru abimukira bashaka kwinjira ku ngufu ku butaka bw’iki gihugu cye ndetse kuri uyu mupaka hagashyirwaho uruzi rwuzuye ingona n’inzoka zo kubarya.

Sponsored Ad

Perezida Trump yavuze ko aba bimukira bazajya baraswa amaguru kugira ngo bacike intege ntibakomeze kwambuka hanyuma ngo mu mushinga we wo kubaka urukuta,hazashyirwaho uruzi rwuzuye ingona n’inzoka zo kurya aba bimukira.

Abanyamakuru ba The New York Times barimo uwitwa Michael D. Shear na Julie Hirschfeld Davis basohoye inkuru ivuga ko abakozi bashinzwe kubaka uru rukuta bababwiye ko perezida Trump yategetse abasirikare be barinda umupaka kuzajya barasa amaguru abimukira igihe babateye amabuye bashaka kwinjira ku ngufu.

Trump ngo yabwiye abubaka uru rukuta kuzashyira hejuru ibisongo bityaye cyane kugira ngo uzajya agerageza kurwurira byazajya bimwinjira mu mubiri ndetse ngo yategetse ko hafi y’uru rukuta bazashyiraho uruzi rwuzuye inzoka n’ingona z’inkazi [Alllegators] kugira ngo zijye zibarya.

Mu Ugushyingo 2018, ubwo Trump yabwiraga abasirikare kujya barasa abimukira bashaka kwinjira muri USA ku ngufu babatera n’amabuye,abamwungirije bamubwiye ko byaba bidakurikije amategeko.

Biravugwa ko benshi mu bajyanama ba Trump barimo Kirstjen Nielsen,bamaganye iyi myanzuro yo kwica abimukira ngo kuko bishobora kubangamira imibanire y’ibi bihugu byombi byegeranye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa