skol
fortebet

Dushobora no gukora n’inama igihumbi ikibazo kidakemuka –Amb. Nduhungirehe ku kibazo cy’u Rwanda na Uganda

Yanditswe: Monday 03, Feb 2020

Sponsored Ad

Umunyamabanga wa Leta y’u Rwanda muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe,avuga ko ikibazo hagati y’ibihugu byombi kitakemuka niba uruhande rwa Uganda "rutagaragaje ubushake bwa politiki".

Sponsored Ad

Kuva mu kwezi kwa karindwi umwaka ushize, hamaze kuba inama enye zateguwe na Angola na DR Congo nk’abahuza, zigamije kunga ubutegetsi bw’ibihugu byombi.

Mbere kandi habaye izindi nama z’impande zombi, ubutumwa n’intumwa byagiye byoherezwa hagati y’abategetsi b’ibi bihugu mu gushaka igisubizo.

Minisitiri Nduhungirehe yabwiye BBC Gahuzamiryango ko impamvu zituma binanirana ari ubushake bwa politiki bubura.

Uganda ishinja u Rwanda kwinjira mu nzego z’ubutegetsi bwayo ndetse n’ubutasi ku butaka bwa Uganda.

U Rwanda rushinja Uganda gufasha abashaka guhungabanya umutekano warwo , gukorera iyicarubozo no gufunga binyuranyije n’amategeko bamwe mu banyarwanda bari muri Uganda.

Amb.Nduhungirehe ati: "Ibibazo dufitanye na Uganda twarabivuze turabisobanura, tuvuga n’ibikwiye gukorwa ngo bikemuke.

U Rwanda rugasaba ko byakemurwa hakoreshejwe ubushake bwa politike, rero ubwo bushake nibutaboneka, icyo gihe dushobora gukora n’inama igihumbi ariko ikibazo kidakemuka".

Bwana Nduhungirehe avuga ko bahora basaba uruhande rwa Uganda kugaragaza ubwo bushake bwa politiki.

Mu mpera z’umwaka ushize, Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yohereje ambasaderi Adonia Ayebare nk’intumwa kuri mugenzi we Perezida Paul Kagame.

Hashize iminsi micye Uganda yarekuye bamwe mu Banyarwanda bari bafungiye muri Uganda, barimo René Rutagungira, wigeze kuvugwa na perezida Kagame nk’umwe mu bahafungiye.

Bwana Rutagungira na bamwe muri bagenzi be barekuwe n’urukiko rwa gisirikare muri Uganda rwabaregaga ibyaha birimo kwivanga mu mikorere y’inzego z’umutekano no gushimuta Lt Joel Mutabazi muri Uganda akoherezwa mu Rwanda.

Irekurwa ry’aba Banyarwanda ryafashwe na bamwe nk’ubushake bwa politki mu gukemura ikibazo kiri hagati y’ubutegetsi bwombi.

Mu ijambo aheruka kubwira abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda,Perezida Kagame yavuze ko hakiri Abanyarwanda bafungiye muri Uganda.

Bityo ko ibyo gufungura umupaka wa Gatuna no kubwira Abanyarwanda bakorengera gusubira muri Uganda nk’ibisanzwe ubu bidashoboka.

Mu byemezo by’inama y’ejo ku cyumweru i Luanda, harimo ko ibihugu byombi bigomba guhana imfungwa.

Gusa Nduhungirehe avuga ko nta muturage wa Uganda iki gihugu cyabandikiye kibasaba ko arekurwa kuko afungiye mu Rwanda binyuranyije n’amategeko.

Yagize ati: "... Abagande rwose hano babayeho barakora akazi ntawe uhohoterwa nta n’ufungwa. Ufungwa ni uwakoze ibyaha nk’abandi bose".

Inkuru ya BBC

Ibitekerezo

  • Biragoye kugiriria icyizere abayobozi ba Uganda n’abandi bamwe mu bagande. Wa mugani ubanza icyakoroha ari ugucisha ingamiya mu izuri ry’urushinge.Ubanza bashobora kwaza mu ziko bajunditse amazi.

    muraho mwatubarije reb igihe izasohorera amanota

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa