skol
fortebet

Eng. Sagashya nyuma yo kwirukanwa mu kazi n’ umugi wa Kigali arafunze

Yanditswe: Friday 17, Nov 2017

Sponsored Ad

Eng. Didier Sagashya Umunyamabanga nshingwabikorwa uherutse kwirukanwa n’ umugi wa Kigali yatawe muri yombi na polisi y’ u Rwanda, afunganywe n’ abakozi babiri bivugwa ko yategetse guca amadosiye.
Polisi y’ u Rwanda yavuze ko imukurikiranyeho icyaha kusibanganya ibimenyetso no konona inyandiko.
Ibi bitangajwe nyuma y’ iminsi ibiri Eng. Sagashya yirukanywe burundu ku mwanya w’ umunyamabanga nshingwa bikorwa w’ umugi wa Kigali.
Perezida wa Njyanama y’Umujyi wa Kigali Me Rutabingwa Athanase, (...)

Sponsored Ad

Eng. Didier Sagashya Umunyamabanga nshingwabikorwa uherutse kwirukanwa n’ umugi wa Kigali yatawe muri yombi na polisi y’ u Rwanda, afunganywe n’ abakozi babiri bivugwa ko yategetse guca amadosiye.

Polisi y’ u Rwanda yavuze ko imukurikiranyeho icyaha kusibanganya ibimenyetso no konona inyandiko.

Ibi bitangajwe nyuma y’ iminsi ibiri Eng. Sagashya yirukanywe burundu ku mwanya w’ umunyamabanga nshingwa bikorwa w’ umugi wa Kigali.

Perezida wa Njyanama y’Umujyi wa Kigali Me Rutabingwa Athanase, aherutse kubwira itangazamakuru ko Eng. Sagashya Didier yirukanwe bitewe ni uko ngo yategetse abakozi babiri kujya mu biro by’undi mukozi akababwira guca amadosiye, aho avuga ko amadosiye babashije kumenya ari ane arebana n’ibijyanye n’inyubako z’Umujyi wa Kigali.

Abo bakozi bakaba barakoraga mu by’imyubakire, Mpabwanamaguru Merard ushinzwe igishushanyombonera cy’ Umujyi (GIS Officer) na ho Twahirwa Enos yari ashinzwe ubugenzuzi mu myubakire (Building Electro-Mechanical Inspection Officer).

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ngo bwaje kumenya ko icyo kibazo cyabaye busaba Sagashya ko yakurikirana abo bakozi ndetse akanabaha ibihano harinda hashira ibyumweru bibiri nta kibaye.

Perezida wa Njyanama yanavuze ko bakeka ko igikorwa cyo guca ayo madosiye ngo cyari kigamije ibyaha bitandukanye, aho bakeka icyenewabo, ruswa, kunyereza umutungo.

Eng. Didier Sagashya yahoze ari umuyobozi mukuru w’ ikigo cy’ igihugu gishinzwe imyubakire RHA, muri Gashyantare 2017 nibwo yatsinze ikizami kimugira gitifu w’ umugi wa Kigali.

Mpabwanamaguru Merard ufunganywe na Eng. Didier Sagashya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa