skol
fortebet

FBI irakeka ko Donald Trump ari intasi y’Uburusiya muri White House

Yanditswe: Saturday 12, Jan 2019

Sponsored Ad

Ikigo cya USA gishinzwe iperereza FBI,cyatangiye gukeka ko Perezida Donald J.Trump yaba ari intasi y’Uburusiya muri White House cyane ko byavuzwe Abarusiya bibye amajwi bakamugira perezida.

Sponsored Ad

Abashinzwe iperereza muri FBI bavuze ko bakomeje gukurikirana ibikorwa bya Donald Trump ndetse bamukeka kuba intasi ya Leta ya Klemlin mu Burusiya yifashishije intebe ya White House.

Iyirukanwa rya Comey ryatumye FBI ikeka amababa Donald Trump

FBI yatangiye gukeka amababa Trump ubwo yirukanaga igitaraganya James Comey wari ukuriye iki kigo gikomeye ku isi mu byerekeye iperereza ku isi mu myaka 2 ishize kugira ngo atazamuvumbura.

Muri 2017 nibwo Donald Trump yabwiye Comey ko atakimukeneye muri FBI,byatumye iki kigo gitangira kumukeka ko akorana n’Uburusiya ndetse ari intasi yabwo mu ibanga.

Biravugwa ko imyitwarire ya Trump yatumye FBI ikeka ko akorera ku isiri ry’intasi z’Uburusiya bitewe ahanini n’ibyavuzwe ko iki gihugu cyivanze mu matora ya USA,Hillary Clinton agakubitwa inshuro.

Comey wavuze ko Uburusiya bwinjiye mu mikorere y’imashini zabaraga amajwi mu matora ya USA,yirukanwe na Trump nyuma y’ukwezi kumwe afashe ubutegetsi amushinje kuba umuhezanguni w’ishyaka ry’Abademokarate.

Umunyaamtegeko wa Trump, Rudy Giuliani yahakanye aya makuru ndetse avuga ko ari ibinyoma byambaye ubusa.

Yagize ati “Kuba ibi bihuha byo kwangiza umutekano w’igihugu bigarutse nyuma y’umwaka n’igice nta kintu gishya bizanye,ni uko nta kintu gikomeye cyabonetse.

Trump yirukanye Comey kuwa 09 Gicurasi 2017 ndetse yatangaje itangazo ryo kumwirukana batarabimumenyesha.

FBI yasuzumye niba kwirukana Comey ari uburyo bwo kwica iperereza ryagombaga gukorwa ku gihugu cy’Uburusiya cyashinjwe kwinjirira USA kikangiza amatora gusa nta bimenyetso yabonye bigaragaza ko Trump yaba yarigeze agirana ibiganiro n’Uburusiya.

Ibitekerezo

  • AHUBWO GUTORA H.C BYARI GUTUMA HABA 3RD W.WAR NONE YARASEBYE APFANA IMISHINGA TRUMP+PUTIN OYE!!

    Nkunda putin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa