skol
fortebet

Gakenke: Umukobwa arashinja Gitifu kumufata ku ngufu anamutera inda

Yanditswe: Saturday 06, Jul 2019

Sponsored Ad

Umukobwa ukomoka mu murenge wa Mugunga mu karere ka Gakenke, arashinja umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rutenderi ko ubwo yari agiye kumusaba icyangombwa yanze kukimuha amusaba ko yamusanga iwe ayimwinjizamo ku ngufu aramusambanya.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa w’imyaka 22 ubu ufite umwana w’umwaka umwe n’amezi umunani,aravuga ko amaze imyaka isaga ibiri afashwe ku ngufu n’uyu munyamabanga Nshingwabikorwa kuko yamuteye inda yiga ku kigo cy’imyuga n’ubumenyingiro cya Janja.

Uyu mukobwa ngo yari yagiye kwaka ibyangombwa, hanyuma uwo muyobozi amusaba kujya kubifata mu nzu ye. Umukobwa ngo yarabyanze undi akomeza kubimuhatira kugeza ubwo yayinjiragamo amufata ku ngufu.

Uyu mukobwa avuga ko yatinze kuvuga ko uyu munyamabanga nshingwabikorwa yamufashe ku ngufu kuko yari yaramwemereye kujya amufasha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugunga Mukeshimana Alice yavuze ko iki kibazo bakimenye bakibwiwe n’abanyamakuru kuko uwo mukobwa atari yakabagejejeho ikirego.

Yagize ati “Nta kirego yatanze nabyumvise abanyamakuru babimbaza gusa hari komite yagiyeho ibikurikirana.”

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Uwimana Catherine, na we yemeza ko iki kibazo bakimenye kandi batangiye kugikurikirana.

Umuyobozi ushinjwa yabihakanye ndetse bamusaba kujya gukoresha ibizami by’isanomuzi (ADN) kugira ngo ukuri kumenyekane.

Ingingo ya 134 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko ukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe.

Inkuru ya IGIHE

Ibitekerezo

  • Abagabo benshi bafata abagore n’abakobwa ku ngufu.Nuko gusa igitsina-gore kigira isoni zo kubivuga.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

    Akwiye kubihanirwa byintangsrugero

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa