skol
fortebet

Gicumbi: Ubushera bwahitanye abantu 2 abagera kuri 63 bajyanwe mu bitaro

Yanditswe: Monday 12, Aug 2019

Sponsored Ad

Abantu babiri barimo umwana w’imyaka 7 bahitanywe n’ubushera banyoye mu mpera z’icyumweru gishize, mu mudugudu wa Rugari, akagari ka Bugomba murenge wa Kaniga mu karere ka Gicumbi.

Sponsored Ad

Abaturage banyoye ubu bushera kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize babuhawe n’uwitwa Byiringiro Alain Didier wariwabatumiye kubera abashyitsi bari baje kumuhembi,birangira bubaguye nabi cyane bituma abantu babiri muri bo bahasiga ubuzima abandi 63 bajyanwa kwa muganga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kaniga,Jean Marie Vianney Bangirana yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko ku mugoroba wo ku wa Gatandatu ubwo bariya baturage bari bamaze kunywa ubushera batangiye kuribwa mu nda, bamwe bacibwamo abandi bararuka ariko bakanga kujya kwivuza kuko bakekaga ko ari amarozi kugeza ubwo umwe yapfuye ejo saa sita n’igice.

Yagize ati “Abaturage bamaze kubona ko umwe muri bo amaze gupfa bahise babona ko bikomeye bahita baduhamagara tujyayo. turabigisha, abari bafite ikibazo bose bajya kwa muganga.”

Abantu 63 banyoye ubu bushera bahise bajyanwa ku kigo Nderabuzima cya Murindi kugira ngo bitabweho ariko umwe muri bo w’umwana w’imyaka irindwi na we ahita ashiramo umwuka.

Batanu muri bo bari barembye cyane bahise boherezwa ku bitaro bya Gicumbi, 25 bitabwabo bacumbikiwe ku kigo Nderabuzima mu gihe abandi 30 bo bavuwe bagataha.

Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko bariya batashye bameze neza n’abandi bari kuvurirwa mu kigo nderabuzi no mu bitaro bya Gicumbi bari koroherwa.

Bangirana avuga ko abagize ikibazo ari abanyoye Ubushera bwari bwenzwe na ruriya rugo mu gihe abanyoye ikigage bari batuwe nta n’igicurane bigeze bataka.

Byiringiro Alain Didier nyiri ruriya rugo rwari rwenze buriya bushera yatawe muri yombi kuri station ya RIB ya Kaniga kugira ngo akorweho iperereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa