skol
fortebet

Gisagara: Ishyaka rimwe niryo gusa ryiyamamarije mu murenge wa Mamba

Yanditswe: Sunday 02, Sep 2018

Sponsored Ad

Abaturage bo mu Murenge wa Mamba wo mu karere ka Gisagara ntibagize amahirwe yo kugezwaho imigabo n’ imigambi n’ abakandida depite barenze babiri, gusa ngo ntacyo bibatwaye. Meya wa Gisagara yavuze ko muri rusange kwiyamamaza muri aka karere byagenze neza.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Nzeli nibwo abakandida depite bari bamaze ibyumweru bitatu bageza imigabo n’ imigambi yabo ku baturage basoje iki gikorwa.

Amashyaka 5 n’ abakandida bigenga 4 nibo biyamamaje muri aya matora y’ abadepite. Abaturage b’ umurenge wa Mamba bemeza ko ishyaka FPR inkontanyi ariryo babonye ryiyamamaza, gusa amakuru UMURYANGO ufite ni uko umukandida wigenga Nsengiyumva Janvier hari abaturage bamubonye yiyamamariza muri uyu murenge.

Ndimurwanda Matayo yabwiye itangazamakuru ko kugeza ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu nta mukandida depite wari wakamugejejeho imigabo n’ imigambi ye. Twavuganiye ku biro by’ Umurenge wa Mamba aho FPR inkontanyi yamamarije abakandida bayo.

Yagize ati “Nta mukandida ndabona usibye ko bagiye kubatwereka uyu munsi.”
Ndimurwanda yatubwiye ko nta mukandida depite urimo kwiyamamaza azi yongeraho ko atazi n’ amashyaka arimo kwiyamamaza ayo ariyo. Icyo Ndimurwanda ahurizaho n’ abandi baturage b’ umurenge wa Mamba ni uko nta mukandida wigeze yimamariza muri uyu murenge uretse FPR.

Uwizeyimana Gaudence yagize ati “Nta bakandida twigeze tubona uyu munsi nibwo dutangiye kuza kubareba”

Aba baturage batagize amahirwe yo kumva imigabo n’ imigambi y’ andi mashyaka n’ abandi bakandida bigenga ngo ibyo nta kibazo babibonamo, umwe ati “Nta kibazo kirimo tuzatora abo tuzi twabonye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Mamba Alesis Harerimana asanga ngo amikoro make ariyo ashobora kuba yaratumye abakandida depite batagera muri uyu murenge ari benshi.

Yagize ati Bigaragara ko abakandida bigenga n’ imitwe ya politi isanzwe, itari FPR n’ amashyaka bafatanyije nayo gahunda batanze batayubahiriza. PSD yatumenyesheje ko izaza kwiyamamriza hano ariko ntabwo yaje. Si hano gusa no mu tundi turere gahunda batanze barazica bivuze ngo ni ubushobozi buke.”

Umuyobozi w’ Akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome yavuze ko igikorwa cyo kwiyamamaza cyagenze neza ,yongeraho ko abatarageze muri Mamba hari indi mirenge ya Gisagara bagezemo.

Yagize ati “Muri uyu mu murenge nta bigeze basaba kuhaza, bagiye bahitamo amosite. PL yaje mu karere ka Gisagara batumaho abanyamuryango babo bose bahurira kuri site, hari uwageraga ku rwego rw’ akarere, hari uwageraga ku murenge hari n’abahisemo uduce runaka ntabwo twavuga ko bataje”

Meya Rutaburingoga arasaba abaturage ba Gisagara kwitabira amatora 100% no gutora neza.

Umurenge wa Mamba uherereye ku bilometero 35 uvuye mu muhanda wa kaburimbo I Save, uyu murenge uhana imbibi n’ u Burundi.

Amatora y’ abadepite ku banyarwanda bazatorera mu mahanga n’ amatora y’ abadepite ikiciro cy’ abafite ubumuga ateganyijwe tariki 2 Nzeli, tariki 3 Nzeli ni amatora rusange naho tariki 4 Nzeli ni amatora y’ ikiciro cy’ abagore n’ ay’ ikiciro cy’ urubyiruko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa