skol
fortebet

ICC yahamije Ntaganda ibyaha 18 birimo ubwicanyi no gufata ku ngufu

Yanditswe: Monday 08, Jul 2019

Sponsored Ad

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha,ICC, rwahamije Bosco Ntaganda ibyaha 18 byibasiye inyoko muntu yakoze ubwo yari umuyobozi mu nyeshyamba muri Kongo hagati ya 2002 na 2003.

Sponsored Ad

Urukiko rwamuhamije ibyaha birimo; gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, gufata bamwe akabahindura abacakara bo gukoresha imibonano mpuzabitsina, ibyaha byibasiye abasiviri, gushyira abana mu nyeshyamba n’ibindi.

Umuyobozi w’Urukiko yavuze ko ku munsi uzatangazwa nyuma ruzavuga umwanzuro wa nyuma n’ibihano kuri Bosco Ntaganda.

Yavuze kandi ko Bosco Ntaganda n’abamwunganira bagifite iminsi 30 yo kujuririra umwanzuro w’urukiko umuhamya ibyaha.

Uru rubanza rwe rwatangiye mu kwa cyenda 2015 rupfundikirwa mu kwa munani umwaka ushize.

Mu 2013, Ntaganda yari mu mutwe wa M23 waje gucikamo ibice, igice cye cyokejwe igitutu mu mirwano mu burasirazuba bwa Kongo ahungira mu Rwanda yishyikiriza ambasade y’Amerika i Kigali ari nayo yamwoherereje uru rukiko.

Ntaganda w’imyaka 46, urukiko rwavuze ko yavukiye mu majyaruguru y’u Rwanda, ku myaka 17 akajya mu mutwe wa APR warwanyaga ubutegetsi bw’u Rwanda. Yaje kubona ubwenegihugu bwa Kongo.

Nyuma yagiye mu mutwe wa FPLC (Forces Patriotiques pour la Libération du Congo) wa Thomas Lubanga ari nawo ashinjwa gukoreramo ibyo byaha ubwo yari umwe mu barwanyi bawuyobora.

Thomas Lubanga we, mu 2012 uru rukiko rwamukatiye gufungwa imyaka 14 kubera ibyaha birimo ibisa n’ibyo Ntaganda ashinjwa.

Urubanza rwa Ntaganda bitaga ’Terminator’ rufite icyo rusobanuye ku bihumbi byinshi by’abanyekongo barokotse n’ababuze ababo mu ntambara z’imitwe yitwaje intwaro mu bice bya Ituri na Kivu ya ruguru.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa