skol
fortebet

London: Igitero cy’ abiyahuzi cyahitanye 5 abagera kuri 40 barakomereka

Yanditswe: Wednesday 22, Mar 2017

Sponsored Ad

Abantu batanu barimo n’ umupolisi baguye mu gitero cy’ abiyahuzi cyagabwe imbere y’ inteko ishinga amategeko y’ u Bwongereza mu mujyi wa Londres kuri wa Gatatu tariki 22 Werurwe 2017. Icyo gitero cyakomerekeyemo abagera kuri 40 barimo abanyeshuri bo mu Bufaransa bari mu rugendoshuri muri icyo gihugu.
Uwagabye icyo gitero nawe ari mu bapfuye. Hari amakuru avuga ko uwo mugabo yasohotse mu modoka bisa nkaho yagonze ku bushake abantu bigenderaga n’amaguru maze hakomereka byibura bane ku kiraro cya (...)

Sponsored Ad

Abantu batanu barimo n’ umupolisi baguye mu gitero cy’ abiyahuzi cyagabwe imbere y’ inteko ishinga amategeko y’ u Bwongereza mu mujyi wa Londres kuri wa Gatatu tariki 22 Werurwe 2017. Icyo gitero cyakomerekeyemo abagera kuri 40 barimo abanyeshuri bo mu Bufaransa bari mu rugendoshuri muri icyo gihugu.

Uwagabye icyo gitero nawe ari mu bapfuye. Hari amakuru avuga ko uwo mugabo yasohotse mu modoka bisa nkaho yagonze ku bushake abantu bigenderaga n’amaguru maze hakomereka byibura bane ku kiraro cya Westminster.

Ministiri w’intebe w’Ubwongereza Theresa May yahise ajyanwa ahantu hari umutekano urusaku rw’amasasu rutangiye kumvikana ariko amakuru BBC ifite ni uko icyo gitero kitari kimugambiriye.

Imirimo y’inteko nshingamategeko yabaye isubitswe. Umupolisi watewe icyuma yahitanywe n’ibikomere.

Hari umugore umwe witabye Imana n’abandi benshi bakomeretse bikomeye nyuma yaho imodoka igongeshejwe ku bushake abantu ku kiraro cya Westminster mu mujyi wa Londres rwagati. Inyubako nyinshi zikomeye zihegeretse zafunzwe.

Leta y’ u Bufaransa yatangaje ko abanyeshuri batatu bo mu Bufaransa bari mu bantu bakomeretse. Iravuga ko bari baje i Londres mu rugendo rw’ishuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa