skol
fortebet

Indege ya Kenya Airways yitabaje ikibuga cy’indege I Kanombe bitunguranye kubera umugore utwite wari uyirimo

Yanditswe: Wednesday 13, Mar 2019

Sponsored Ad

Indege ya Kompanyi itwara abagenzi ya Kenya Airways yavaga i Nairobi yerekeza i Bamako muri Mali, yihutiye kugwa ku kibuga cy’indege i Kanombe igitaraganya, kubera umugore utwite wari uyirimo wagaragaje ko afite ikibazo gikomeye.

Sponsored Ad

Uyu mugore wari utwite yarembeye muri iyi ndege bituma abayiyobora bitabaza igitaraganya ikibuga cy’indege cya Kigali I Kanombe,kugira ngo ajyanwe ku bitaro.

Iyi ndege ikimara guhagarara, ambulance yahise itwara byihuse uyu mugore mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe hanyuma indege ikomeza urugendo.

Nta makuru menshi yigeze atangazwa n’iyi kompanyi y’indege kuri uyu mugore wari utwite, wagiriye ikibazo cy’uburwayi muri iyi ndege.

Ibitekerezo

  • byiza cyane rwose,nimugira andi amakuru mumenya kuri uwo mudamu nabyo muzabitubwire,gusa arware ubukira kandi uwiteka abane nawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa