Indege ya Kenya Airways yitabaje ikibuga cy’indege I Kanombe bitunguranye kubera umugore utwite wari uyirimo
Yanditswe: Wednesday 13, Mar 2019
Indege ya Kompanyi itwara abagenzi ya Kenya Airways yavaga i Nairobi yerekeza i Bamako muri Mali, yihutiye kugwa ku kibuga cy’indege i Kanombe igitaraganya, kubera umugore utwite wari uyirimo wagaragaje ko afite ikibazo gikomeye.
Uyu mugore wari utwite yarembeye muri iyi ndege bituma abayiyobora bitabaza igitaraganya ikibuga cy’indege cya Kigali I Kanombe,kugira ngo ajyanwe ku bitaro.
Iyi ndege ikimara guhagarara, ambulance yahise itwara byihuse uyu mugore mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe hanyuma indege ikomeza urugendo.
Nta makuru menshi yigeze atangazwa n’iyi kompanyi y’indege kuri uyu mugore wari utwite, wagiriye ikibazo cy’uburwayi muri iyi ndege.
Ibitekerezo
byiza cyane rwose,nimugira andi amakuru mumenya kuri uwo mudamu nabyo muzabitubwire,gusa arware ubukira kandi uwiteka abane nawe.