skol
fortebet

Inkubiri yo kwegura kw’abayobozi b’imirenge yakomereje I Kayonza na Musanze

Yanditswe: Saturday 21, Sep 2019

Sponsored Ad

Abayobozi b’imirenge 4 ndetse n’abandi bakozi b’akarere beguye ku mirimo yabo ku munsi w’ejo mu turere twa Musanze na Kayonza kubera impamvu zinyuranye zirimo kutabasha kuzuza inshingano zabo uko bikwiriye.

Sponsored Ad

Mu karere ka Kayonza heguye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge ya Murundi na Kabarondo ndetse n’abakozi babiri b’Akarere ka Kayonza, banditse amabaruwa basaba guhagarika akazi kabo.

Mu karere ka Musanze heguye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge ya Remera na Cyuve.

Uwitwa Nteziryayo Emmanuel wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve na Munyemana Desire wayoboraga Umurenge wa Remera batanze amabaruwa yabo kuri uyu wa 20 Nzeri 2019, yari akubiyemo ibisobanuro bivuga ko bananiwe kujyana n’umuvuduko w’iterambere ry’umujyi, bagahitamo kwegura ngo baharire abashoboye.

Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Musanze,Ntirenganya Emmanuel yemeje aya makuru ndetse avuga ko igisigaye ari ugusuzuma ubwegure bwabo.

Mu karere ka Kayonza naho inkubiri yo kwegura kw’abayobozi yarakomeje aho Murangira Xavier wayoboraga Umurenge wa Murundi, Dusingizumukiza Alfred wayoboraga umurenge wa Kabarondo, Hakizakumeza Innocent wari umuyobozi w’Ishami rishinzwe guteza imbere ibikorwa by’ubucuruzi, ishoramari no guhanga umurimo mu Karere na Ngwinondebe Francine wari umuyobozi w’Ishami rishinzwe abakozi n’ibikoresho mu Karere.

Aba bayobozi nabo banditse amabaruwa yabo bavuga ko bahagaritse akazi ku mpamvu zabo bwite.

Impamvu zikunze kugarukwaho na bamwe mu bayobozi begura nuko bemeza ko batagishobora kuzuza inshingano zabo cyangwa se ngo badashobora kujyana n’umuvuduko w’iterambere igihugu kiri kugenderaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa