skol
fortebet

Kayonza: Hangijwe ibiyobyabwenge birimo litiro 500 za kanyanga n’ ibiro 40 by’ urumogi

Yanditswe: Sunday 18, Dec 2016

Sponsored Ad

Mu karere ka Kayonza, umurenge wa Nyamirama, akagari ka Shyogo, tariki ya 14 uku kwezi, habereye igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge birimo litiro za Kanyanga zisaga 500. Abaturage bacyitabiriye bakaba barasobanuriwe ububi bw’ibiyobyabwenge muri rusange, ingaruka zo kubyishoramo n’uruhare rwabo mu guca ikoreshwa n’itundwa ryabyo.
Hangijwe kandi ibiro 40 by’urumogi n’insheke 23; ibi byose bikaba byarafatiwe hirya no hino muri aka karere mu mikwabu yakozwe na Polisi y’u Rwanda ifatanyije (...)

Sponsored Ad

Mu karere ka Kayonza, umurenge wa Nyamirama, akagari ka Shyogo, tariki ya 14 uku kwezi, habereye igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge birimo litiro za Kanyanga zisaga 500. Abaturage bacyitabiriye bakaba barasobanuriwe ububi bw’ibiyobyabwenge muri rusange, ingaruka zo kubyishoramo n’uruhare rwabo mu guca ikoreshwa n’itundwa ryabyo.

Hangijwe kandi ibiro 40 by’urumogi n’insheke 23; ibi byose bikaba byarafatiwe hirya no hino muri aka karere mu mikwabu yakozwe na Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego.

Igikorwa cyo kubyangiza cyahuriranye n’iburanisha mu ruhame ry’abantu icyenda bafunzwe bazira gufatanwa ibiyobyabwenge. Mu butumwa yagejeje ku baturage bitabiriye ibyo bikorwa, Umuyobozi w’aka karere, Murenzi Jean Claude yagize ati,"Ibiyobyabwenge ubwabyo birisobanuye; bitesha ubwenge uwabinyoye, hanyuma agakora ibyo atatekerejeho kuko nta mutimanama aba afite. Na none umuntu ubinywa ntashobora gutera imbere kubera ko bimutera uburwayi butandukanye bumutera kudakora."

Yakomeje agira ati,"Ababinywa bakora ibikorwa binyuranije n’amategeko bibangamira ituze rya rubanda muri rusange. Mubyirinde kandi mutange amakuru yerekeranye n’ababyishoramo."

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Chief Inspector of Police (CIP) John Nsanzimana yagarutse ku cyo ikiyobyabwenge ari cyo; aho yabwiye abari aho ko gifatwa nk’ikiyobyabwenge ikinyobwa cyose kirengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro ndetse n’ikindi cyose kitujuje ibyangombwa byo kuba cyanyobwa nk’uko biteganywa n’ingingo ya 24 y’Umutwe wa mbere w’Itegeko N°03/2012 ryo ku wa 15/02/2012 rigena imikoreshereze y’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu Rwanda.

Yakomoje kandi ku bihano bijyanye n’ibiyobyabwenge; aho yavuze ko umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 594 y’Itegeko Ngenga N° 01/2012/OL ryo ku wa 02/05/2012 rishyiraho Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

CIP Nsanzimana yongeyeho ati," Ibiyobyabwenge birakenesha kubera ko iyo bifashwe birangizwa; murumva ko amafaranga yabishowemo aba apfuye ubusa nyamara yakabaye ashorwa mu bindi byemewe n’amategeko bibyara inyungu."

Yabwiye abo baturage ko , ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gusambanya abana, gukubita no gukomeretsa, ubujura n’ibindi… bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge; maze abasaba kubyirinda no gutanga amakuru atuma hakumirwa ibyaha muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa